Ikipe ya APR FC mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, yafashe rutemikirere yerekeza i Djibouti mu murwa mukuru w’igihugu cya Djibouti aho yagiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League.
Ni umukino iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league izahuriramo na Mogadishu City Club yo muri Somalia kuri uyu wa Gatanu.
Kuri gahunda y’urugendo rwa APR FC byari byitezwe ko iri bubanze kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma igafata urugendo rujya muri Djibouti.
Delegation ya APR FC igizwe n’abantu 44 barimo abakinnyi 27, abantu 10 bo muri staff technique yayo, batanu bo muri komite nyobozi yayo ndetse n’abanyamakuru babiri.
Umukinnyi rukumbi utajyanye n’iyi kipe ni Byiringiro Lague uheruka gukomerekera mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi Amavubi aheruka kugwamo miswi na Kenya igitego 1-1.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru gitaha, ikipe izaba yarenze ijonjora ry’ibanze ikazahita ihurira mu rya kabiri na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.








Amafoto: APR FC


