Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane, Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere yakoze akarasisi ko kwizihiza imyaka 73 igihugu kimaze kivutse ikoresheje imashini zihinga n’amakamyo ya kizimyamwoto aho kugaragaza ibisasu bya missiles birimo ubumara bwa kirimbuzi nk’uko yari isanzwe ibigenza yerekana ingufu zayo.

Ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko aka karasisisi kabaye mu gicuku noneho nta bushotoranyi bwinshi bwakagaragayemo nk’uko byari bisanzwe, kakaba kanitabiriwe n’abakozi bakora mu nzego zitandukanye nk’abo muri minisiteri ishinzwe inzira za gari ya moshi, kompanyi y’indege ya Air Koryo, cyangwa ikigo gitunganya ifumbire cya Hungnam, ariko nta bisasu bya kirimbuzi byigeze bigaragazwa.

Abaturage ba Koreya ya Ruguru bakurikiranye akarasisi babonye abasirikare bafite imbunda zisanzwe zo mu ntoki, n’abantu benshi bambaye imyambaro ya orange na masks zo kwirinda za gaz nk’uko amashusho akomeje gukwirakwira abigaragaza.

Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim jong un yari ahari ariko nta jambo yigeze ageza ku banyagihugu nk’uko byari bisanzwe.

Intwaro ziremereye zagaragajwe n’imbunda zisanzwe zirasa za bombe zakururwaga n’ibimashini bitwawe n’abahinzi bo mu makoperative nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KNCA, mu rwego rwo kugaragaza ko umunyagihugu wese aba yiteguye kuba yarwanirira igihugu cye mu gihe byaba ngombwa.


Ubusanzwe Koreya ya Ruguru yakoreshaga akarasisi ka gisirikare inshuro nyinshi ishaka gutanga ubutumwa ku banyamahanga mu birori by’amasabukuru anyuranye, ariko mu ijoro ryakeye ubwo hizihizwa isabukuru y’imyaka 73 ishize Repubulika ya gikomunisiti imaze ishinzwe ibintu byari bitandukanye.


