Kuri uyu wa Kane, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje icyemezo cyahamije icyaha se wabo wa Perezida wa Siria, Bashar al-Assad, kubera kunyereza umutungo wa Leta muri Siriya, kunyereza iminyago no kubaka inyubako nyinshi mu Bufaransa akoresheje amafaranga yabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwemeje igifungo cy’imyaka ine Rifaat al-Assad w’imyaka 84, yakatiwe mu mwaka ushize, ariko ashobora kutazakora bitewe n’imyaka ye y’ubukure.
Ariko kwamburwa umutungo we utimukanwa uri mu Bufaransa, ufite agaciro ka miliyoni 90 z’amayero (miliyoni 106 $), nk’uko byategetswe mu rubanza rwe rwa mbere, ubu bizakomeza nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.
Assad wiswe “Umubazi wa Hama” kubera ko yaba yarayoboye ingabo zahagaritse imyivumbagatanyo yo muri Syria rwagati mu 1982, Assad yakorwagaho iperereza mu Bufaransa kuva mu 2014.
Uyu murumuna w’uwahoze ari Perezida wa Syria, nyakwigendera Hafez al-Assad, se wa perezida Bashar al-Assad, yaburanishijwe ku byaha bivugwa ko byakozwe hagati ya 1984 na 2016, birimo uburiganya bukabije bw’imisoro no kunyereza umutungo wa Syria.
Urukiko rw’i Paris muri Kamena umwaka ushize rwatesheje agaciro ibirego Assad yashinjwaga byo kuva mu 1984 kugeza mu 1996, ariko rusanga ahamwa n’icyaha cyo cy’iyezandonke ry’amafaranga yanyerezwaga mu isanduku ya leta muri Syria kuva mu 1996 kugeza muri 2016. Yahamijwe kandi icyaha cyo kunyereza imisoro.


