Hari n’uwo bazanye bamuciye ubugabo- Meya wa Burera ku Banyarwanda bapfira muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko hari Abanyarwanda bagiye bakorerwa ibyo yise ibikorwa bya kinyamaswa muri Uganda, bakicwa, bakajugunyirwa u Rwanda, aho yatanze urugero rw’umurambo wahageze nta bugabo ufite.

Meya Uwanyirigira kuwa 9 Nzeri 2021, nyuma yo kwakira Abanyarwanda 16 bari bamaze iminsi bafungiwe muri Uganda, avuga ko hari igihe babona ku butaka bw’u Rwanda imirambo yavuye muri Uganda, yashinyaguriwe.

Meya Uwanyirigira ati ” Muri Kivuye ku butaka bw’u Rwanda bahashyize umurambo dusanga wambaye ubusa, baje bawuhetse ku biti. Hari n’uwo bazanye bamuciye ubugabo. Ni ibikorwa ushatse wavuga ko ari ibya kinyamaswa.”

WASOMA: https://bwiza.com/?Uganda-yashyikirije-u-Rwanda-imirambo-y-abaturage-barwo-baheruka-kugwa-ku

Ahabanza

Ubuyobozi bukomeza gusaba Abanyarwanda kuba baretse kujya muri Uganda kuko bagirirwa nabi iyo bagezeyo.

Ku bava mu Karere ka Burera, haherutse kuba imyigaragambyo i Kabale, babamagana ngo baca iy’ubusamo. Ni ikibazo Meya wa Burera atashatse kugira icyo atangarizaho BWIZA niba koko hari Abanyarwanda bambuka muri ibi bihe.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kubuza abaturage barwo nyuma y’aho abatari kabe bagiye bafatirwa muri Uganda, bakamburwa, bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi.

Abanyarwanda babaye basabwe kutajya muri icyo gihugu ngo ibibazo bihari bibanze bikemuke. Kugeza ubu ntibirakemuka n’ubwo hari inama zagiye zikorwa ariko zikaba zitaratanga umusaruro.

Mu kiganiro cyo ku cyumweru, Perezida Kagame yongeye kuburira Abanyarwanda, abasaba ko batajya muri Uganda.

U Rwanda na Uganda babanye nabi kurushaho kuva mu myaka ibiri ishize. U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ibi birego Uganda irabihakana, ikavuga ko ahubwo u Rwanda ruyoherezamo intasi.

Dr Kayumba ntazoroherwa na politike y’u Rwanda/Inteko z’abaturage zasubukuwe/consulat ya Kenya iGoma
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *