e-15ubfweakw8lz.jpg

Ibimenyetso by’uko “Umushinga wa Muhoozi” wo gusimbura Museveni waba ari ukuri

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni yongeye guhakana yivuye inyuma ibyo kuba yaba arimo gutegurira umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuzamusimbura ku butegetsi igihe azaba amaherezo yemeye kuburekura, mu gihe ariko hari abatangiye ubukangurambaga bwo gukwirakwiza ko miliyoni z’Abagande zifuza Muhoozi nka perezida wabo utaha.

“Kuki nategura umuhungu wanjye? Abaturage ba Uganda barahari. Bazahitamo uwo bashaka,” ibi Perezida Museveni yabitangaje mu kiganiro yagiranye kuwa Kabiri ushize n’umunyamakuru wa France24, Marc Perelman.

e-15ubfweakw8lz.jpg

Lt Gen Muhoozi yakomeje kwirinda gusa nk’ugaragaza ko ashishikajwe na politiki cyane cyane nyuma y’aho hashyiriwe ahagaragara ikiswe Umushinga wa Muhoozi (Muhoozi Project) benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bakomeje gukomozaho bavuga ko uyu muhungu wa Museveni yaba arimo gutegurirwa kuzasimbura se.

Museveni ariko avuga ko abakwirakwiza ibi badakomeje kandi badafite ishingiro nta wukwiye kubizera.

capture-14.jpg

Ku mbuga nkoranyambaga ariko, abashyigikiye uyu mugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka w’imyaka 47 barimo baragenda bashinga za muvoma basa nk’abashimangira ibimaze igihe bivugwa bavuga ko miliyoni z’Abagande zahisemo Muhoozi nka perezida wabo utaha.

ghy.jpg

Nubwo bamwe mu banenga bashinja Museveni kuzamura umuhungu we mu ntera mu gisirikare huti huti, aherutse kuvuga ko “kuzamuka mu ntera mu gisirikare bijyana n’urwego rw’imyitozo”.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, hakomeje kwibazwa uzamusimbura ariko we aracyemeza ko hakiri kare ngo ajye mu zabukuru ku myaka ye 76.

Daily Monitor ivuga ko yigeze kugira ati “ Iki si ikinamico, aho ukina igice cya mbere, icya kabiri, ni urugamba rw’igeno ry’Abagande, rya Afurika.”

Ubwo yabazwaga ku myaka 35 amaze ku butegetsi, Museveni yasubije ati “ Dufite impamvu byabaye ngombwa ko turwana ndetse tukaba muri politiki kandi izo mpamvu nizo zigena icyo dukora,”

Muri 2013, nibwo Gen. David Sejusa Tinyefuza, wigeze kuba umujyanama wa perezida ndetse n’umuhuzabikorwa w’ubutasi muri za 2005, yanditse ibaruwa asobanura ko hari umushinga ugamije ko Muhoozi yazasimbura se nka perezida.

Yavuze ko abasirikare bakuru bari kurwanya uyu mushinga bari bafite ibyago byo kwicwa. Sejusa yatangarije BBC ko Uganda igenda ihinduka “ubwami bwa politiki” yamaganwa na Muhoozi Kainerugaba.

Iyi baruwa yateje guverinoma itangazamakuru ibinyamakuru nabyo bibigiraho ingaruka. Abapolisi bagose Daily Monitor iminsi irenga 10. Benshi muri Uganda batunguwe no guceceka kw’amahanga, Tinyefuza we yamaze umwaka urenga mu buhungiro mu Bwongereza mbere yuko agaruka. Nyuma yaje gutabwa muri yombi azira kutumvira mu 2016.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *