Urubanza ruregwamo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; rwasubitswe kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 08 Nzeri 2021 kugirango habanze hashakwe umusemuzi.
Urukiko Rwibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranwe n’Ubushinjacyaha ku byaha by’iyicarubozo, Itwarwa n’ifungiranwa ry’Umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kubera ikibazo cy’umusemuzi w’ururimi rw’igishinwa wagombaga gusemurira uregwa.
Ibyaha abaregwa bakekwaho byakozwe kuva ku itariki ya 19 Kanama 2021 kugeza 23 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Kazizi, Akagali ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uyu Mushinwa wari umuyobozi wa sosiyete icukura amabuye y’agaciro ari kumwe n’umukozi we w’umunyarwanda baregwa gufata abantu babiri nabo bamukoreraga akazi k’izamu babavana mu karere ka Nyamasheke babazana mu karere ka Rutsiro ahitwa igorogota.
Aha ahantu nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, bahubatse igiti cy’umusaraba bakubitiraho abantu bakekaho kubiba amabuye yabo y’agaciro, nyuma yo kubageza mu Karere ka Rutsiro aho uwo Mushinwa atuye ngo babanje kubafungirana mu nzu nyuma baza no kubakubitira ku giti cy’umusaraba babaziritse.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 17/09/2021, aho Urukiko ruzakomeza kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.


