Museveni yitakanye abasirikare bakora iyicarubozo avuga ko atari we wabatoje

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Museveni yitakanye ingabo z’igihugu zivugwaho gukorera ibikorwa by’iyicarubozo abaturage ba Uganda ashimangira ko abakora ibi atari abo yitoreje ahubwo ari abatorejwe mu bihugu by’amahanga.

Perezida Museveni yavuze ko abasirikare bijandika mu bikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi, ari abasirikare bashya mu ngabo z’igihugu kandi baherewe imyitozo hanze y’igihugu.

“Bamwe mu bantu bakiri bato bashya binjiye mu gisirikare… kubera imyitozo yo mu mahanga bahawe, ntabwo bumva umuco wacu Resistance Movement wari uwo gukorera abaturage,” ibi Perezida Museveni yabivugiye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa Kane nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Kuri Perezida Museveni, ngo abashinzwe umutekano nk’aba bakeneye andi mahugurwa yisumbuye no kuyoborwa ku kuntu bafata abasivili badafite intwaro.

Perezida Museveni yari aherutse gutangaza, ubwo yagezaga ijambo ku banyagihugu agaruka ku iyicarubozo rikomeje kuvugwa mu nzego z’umutekano, nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu yagombaga kujya ku mugaragaro akabigisha imyitwarire myiza akagira n’icyo atangariza abaturage.

Ati “ Narindi kubigisha, ariko n’abaturage, kubyo gukora n’ibyo kudakora, kubera ko udashobora gukoresha urugomo n’ingufu utarobanuye, ubwo uhinduka umwicanyi; ibyo nibyo nasobanuraga.”

Mu 2018 nabwo Perezida Museveni yari yandikiye ibaruwa abayobozi b’ingabo abihaniza ku bijyanye n’iyicarubozo, ashimangira ko imbaraga z’umurengera zikwiye gukoreshwa gusa mu gihe abashinzwe umutekano bashobora kugirirwa nabi n’abakekwaho icyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *