Umukobwa ugisha inama: Umusore bakundana yamusabye ko abanza kumubyarira umwana bakabona kubana

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa utifuje ko amazina ye atangazwa yifuje kugisha inama nyuma y’ikibazo yahuye nacyo kukivana imbere bikamubana ingorabahizi.
Yagize ati: “Amazina yenjye ni…. maze imyaka isga 3 nkundana n’umusore, duteganya kurushinga mu myaka 2 iri imbere ariko yanshyize ku kigeragezo numva nanjye kirimo kumaraho ibiro”.
Uyu mukobwa avuga ko umusore yamusabye ko yamubyarira umwana ku bw’urukundo bakundana, bakazajya kubana bafite akana kabo bombi.
urukundo
Ati: “Uyu musore yansabye ko namubyarira umwana, naramuhakaniye akomeza kuntota ambwira ngo ibihembo birantegereje nyuma yo kumugirira ikizere gisumba icyo mufitiye ubu turi mu rukundo rugurumana”.
Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri, iminsi tumaranye yose nta kindi kibazo kigeze kivuka mu rukundo rwacu, ariko iyi ngingo yo kuba namubyarira bibaye bishobotse; yambereye umutwaro mu gihe tutari twagera mu rwacu, ndetse asigaye anambaza icyo mbitekerezaho nkumva ubwoba n’agahinda biranyishe”.
Agisha inama muri ubu buryo: “buri muntu wese uri mu rukundo yangira inama, ku bwanjye nahoraga mwizeza ko ntacyo namwima nkifite, ariko iyo ntekereje ibi yansabye na nareba abakobwa bagiye babyarira iwabo numva bindenze”.
Yasoje agira ati: “Mumfashe kuva muri iri curaburindi rinsabitse umutima, umukunzi wanjye anyereka ko kubihakana ntacyo bimubwiye ariko njye mbireba neza ko atishimye, anyizeza ko nzabona ibihembo bidasanzwe gusa ubuzima bwanjye nkumva ntahandi bwaba bugiye uretse kujya mu kaga, mumfashe nshuti bavandimwe, ubu nkore iki?”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ubwanditsi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *