Abafana ba Rayon Sport ngo Kiyovu ni iyo gukabya gusa yabatengushye

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Kiyovu Sport yananiwe guhagarika igitutu cya APR FC kuri Rayon sport, abafana ba Rayon sport bati “Kiyovu Sport idashoboye guhagarika umuvuduko wa APR FC ni iyo gukabya gusa”. Uretse aba abandi benshi bo baravuga ko ubu ahubwo ari bwo Shampiyona igitangira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bwoba n’igihugunga byabaye byinshi ku bafana b’ikipe ya Rayon Sport kuri ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo bwakuruwe n’uko ubu mukeba wabo w’ibihe byose APR FC yamaze kubashyikira mu manota ahp hasigaye ikinyuranyo cy’ibitego bitanu gusa.
Umukino wahuje ikipe ya APR FC na Kiyovu sport ku munsi wa cyenda wa AZAM Premier League wari witezweho kuzana impinduka, mu gihe Rayon sport yifuzaga ko Kiyovu sport yayigabanyiriza umuvuduko wa APR FC byrangiye igitego cya Sibomana Patrick cyinjiye mu gice cya mbere gituma kuri ubu Rayon sport na APR FC ziganya amanota 23 n’ubwo Rayon sport ikiyoboye bitewe n’ibitego izigamye,
Bamwe mu bafana ba Rayon sport baganiriye na Bwiza.com nyuma yo gukurikirana umukino wa APR FC na Kiyovu sport bagaragaje ko Kiyovu sport yabatengushye ku byo bari bayitezeho
Uwiyita Gikundiro number one yagize ati “ Buriya Kiyovu yagombaga guhagarika akarindi k’igikona ariko birayinaniye, Kiyovu nayo ntiba yishoboreye, njye sinzongera kuyitegerezaho ibitangaza, twari twiteze ko idukorera gahunda kuko twe abanyabutare baraturoze, ibirozi bazanye byatumye tutarangiza gahunda
Naho uwiyita Mafia we yagize ati “Igikona kiradufashe ariko ntakundi, ubu nibwo Shampiyona igitangira, tuzahangana nacyo kugeza ku munsi wa nyuma, niduhura nacyo nibwo nzamenya neza uko gahunda zimeze,”
Kimwe n’abandi bafana Rayon sport baganiriye n’iki kinyamakuru bigaragara ko bagize ikikango n’ubwoba bwo kuba mukeba yamaze kubashyikira mu manota, aba bavuga ko barakomeza gucungira ku bitego barusha APR FC
ra
Umukino wahuje Rayon Sport na Mukura VS ku wa 16 Ukuboza 2016 i Huye warangiye amakipe yombi agabanye amanota ku gitego kimwe ku kindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze, Rayon sport ni iya mbere n’amanota 23 izigamye ibitego 15, ku mwanya wa kabiri hari ARP FC nayo ifite amanota 23 n’ibitego 10 naho ku mwanya wa gatatu hari Police FC n’amanota 20.
Amakipe aza ku myanaya ya nyuma ni Gicumbi FC ku mwanya wa 15 n’amanota 4 igakurikirwa na Pepiniere FC yo ifite inota rimwe gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uko imikino y’umunsi wa 9 yose yagenze
Ku wa gatanu

  • Mukura VS 1-1 Rayon Sports

Kuwa Gatandatu

  • AS Kigali 4-2 Kirehe Fc
  • Espoir Fc 3-0 Pepiniere FC
  • Police Fc 2-0 Etincelles
  • Gicumbi Fc 1-2 Bugesera Fc

Ku Cyumweru

  • SC Kiyovu 0-1 APR Fc
  • Musanze Fc 1-0 Marines Fc
  • Sunrise Fc 0-0 Amagaju Fc

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *