Burundi: Umuntu utambaye agapfukamunwa azajya acibwa 100,000 Fbu y’amande

Sangiza iyi nkuru

Amande y’amafaranga 100,000 y’Amarundi ni o agiye kuzajya acibwa umuntu wese uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa ahantu hateraniyeb abantu benshi mu mujyi wa Bujumbura u rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera muri iki gihugu cyakunze kugikerensa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura, Jimmy Hatungimana mu butumwa yageneye abayobozi batandukanye yagize ati “ Mwe bayobozi mugiye kujya mugenzura abantu batambuye agapfukamunwa ahantu hateraniye abantu benshi nk’aha, murebe ko abantu batarimo guhoberana.”

Yakomeje agira ati “ Uwo muzasanga arimo gukora ibyo muzahite mumuca amande y’ibihumbi ijana, amande ibihumbi ijana! Kuko igihe twavugiye ni kera,”

Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura kandi nk’uko tubikesha urubuga UBMnews akomeza abwira abayobozi b’amakomini agize uyu mujyi, amazone n’imihana ko nibatubahiriza ibyo basabwe nabo bazacibwa ayo mande.

Ku rundi ruhande, perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Gelase Ndabirabe, kuri uyu wa Mbere ushize wasabye abadepite kujya bipimiasha Covid-19 byibuze inshuro 3 mu cyumweru, arashinja abarundi baba hanze kuba ari bo bakomeje gukwiza iki cyorezo mu gihugu.

Ati “Reka mbivuge hari abantu duheruka kwakira muri iyi minsi. Abantu bo muri diaspora. Baje ku bwinshi hano iwacu. Harimo abanduje iki kiza imiryango yabo. Imiryango yabakiriye. Ni nabo babyivugiye banasaba imbabazi iyo miryango bashyikiyemo banduje.”

Ibi biravugwa mu gihe abayobozi b’u Burundi bakomeje gukerensa icyorezo cya Covid-19 ndetse bamwe nka nyakwigendera Perezida Nkurunziza akaba yaragiye yumvikana avuga ko iki cyorezo kitatunyuka abantu bubaha Imana.

Mu minsi ishize, umwe mu bayobozi b’iki gihugu yanumvikanye avuga ko nta muturage bazahatira kwikingiza ndetse ko uzashaka urukingo bazarumuha ariko ibizamubaho akazabyirengera.

Kuri ubu bikaba bivugwa ko ibitaro by’igihugu mu ntara zitandukanye nka Ngozi na Kirundo byamaze kurengerwa n’abarwaye Covid-19.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *