Umugabo wa Teta Sandra yahawe umwanya mu ihuriro ry’abahehesi ba mbere muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umunyamakuru wa siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, ashyiriwe ku karubanda ko aca inyuma umugore we, Flavia Tumusiime, binyuze ku mukobwa witwa Mercy Twinomujuni, muri Uganda hasohotse urutonde rw’abagabo b’abahehesi ndetse banahabwa imyanya mu ihuriro ryabahuza.

Umugabo wa Teta Sandra, Douglas Mayanja a.k.a Weasel Manizo yagizwe Umuhuzabikorwa mukuru wa SAU ( Sharp Shooters Association of Uganda).

Kuwa Kabiri nibwo abantu bamwe bahuje umugambi wo gushyiraho ihuriro ry’abasitari b’abahehesi, SAU ( Sharp Shooters Association of Uganda).

Muri komiti nkuru ya SAU, abahawe imyanya y’imbere ni abasitari bagera ku 10 biganjemo abahanzi.

Minisitiri y’Uburinganire, umurimo n’iterambere ry’umuryango, Hon. Betty Amongi yavuze ko kugira ngo SAU yemerwe bisaba ko ibanza kwandikwa.

Kuri Twitter agize ati ” Noneho rero iyi SAU! ayo mashyirhamwe yose bisaba ko ajya muri minisiteri ikayandika. Si ibyo gusa kuko hagomba kuba abantu bemeza ko bazi amateka y’ibyo mwagiye mukora.”

Yavuze ko ubu yamaze gushyiraho akanama kayobowe na Hon. Maria Matembe, ngo asuzume ubusabe bwa SAU.

Dore urutonde rw’abagizwe abayobozi muri SAU n’imyanya bahawe

Andrew Odiambo (Daddy Andre) – Umuyobozi mukuru

Emmanuel Lwasa Kaweesi – Umuyobozi mukuru wungirije

Andrew Kabuura – Umunyamabanga

Alex Muhangi – Umubitsi

Douglas Mayanja a.k.a Weasel Manizo – Umuhuzabikorwa mukuru

Edwin Katamba a.k.a MC Kats – Uhagarariye inararibonye

Deus Ndugwa a.k.a Grenade Official- ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko

Capt. Mike Mukula – Uhagarariye Leta

Sendi Afrikhan a.k.a Mr. Mosh – Ushinzwe ubukangurambaga

Alex Bangoza a.k.a APass – Ushinzwe gukurikirana abatuzuza inshingano zabo.

Mu bashyizwe kuri uru rutonde, nta n’umwe wari wagira icyo abivugaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *