HRW yanenze uko urubanza rwa Rusesabagina rwagenze kugeza ku musozo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, uravuga ko Paul Rusesabagina, yahamijwe ibyaha nyuma y’urubanza rwaranzwe n’intenge zirimo kuba ubutabera bwarakoreshejwe na guverinoma y’u Rwanda. Uyu akaba yakatiwe imyaka 25 y’igifungo kuri uyu wa Mbere, igihano kitanyuze ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.

Abandi bareganwaga nabo bahawe ibihano bitandukanye nka Nsabimana Callixte alias Sankara, wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ushinjwa kugaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda wakatiwe gufungwa imyaka 20.

“Abayobozi b’u Rwanda bafite uburenganzira bwo gukurikirana ibyaha by’umutekano nyabyo, ariko batesheje agaciro urubanza rwabo muri buri ntambwe, bahereye ku buryo bafunze Paul Rusesabagina mu buryo bunyuranyije n’amategeko, binyuze mu guhonyora uburenganzira bwe bwo kuburanishwa mu buryo buboneye ”, uyu ni Lewis Mudge, umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo Hagati.

Uyu yakomeje agira ati “Bidatangaje, twongeye kubona ko inkiko zo mu Rwanda zarushijwe imbaraga na politiki,”

Human Rights Watch ivuga ko abacamanza birengagije ibirego byo gufatwa nabi n’uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo bubereye byazamuwe na Rusesabagina n’abamwunganira.

Mudge ati “Kugira ngo habe urubanza rutabera, ni ngombwa ko abacamanza n’abayobozi b’ubucamanza bubaha byimazeyo kandi bagakurikiza amahame yose y’uburenganzira bwa muntu.”

Na none ati “Nyamara, kurenga ku buryo bukabije aya mahame mu gihe cy’urubanza rwa Paul Rusesabagina byarushijeho guhungabanya ubucamanza bw’u Rwanda mu gukemura ibibazo bifatwa nka politiki.”

Ibi biravugwa mu gihe ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasabiye Rusesabagina gufungwa burundu, bwo butanyuzwe n’igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yahawe.

Umushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’umwanzuro w’urukiko, bagiye kwicara bagasesengura ingingo zashingiweho bamwe bagabanyirizwa ibihano, hanyuma bakamenya niba bazajurira.

Yagize ati “Twubaha ibyemezo by’inkiko ariko hari ibyo twabonye byavuzwe tutishimiye, tuzabireba. Hari abahawe imyaka 25, 20 ariko tukumva ibyashingiweho hari ibyo tugomba kureba. Ubu sinavuga ngo ni ukubera izihe mpamvu, turabanza turebe icyemezo cy’urukiko.”

Hagati aho, Rusesabagina na bagenzi be bafite iminsi itatu yo kujurira icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. HRW yanenze uko urubanza rwa Rusesabagina rwagenze kugeza ku musozo
    hhhhhh< Aka nakumiro peee, Iyo HRW IGIHE Yigambaga ko yateye inyabimata yari irihe? Ko itamunenze ko yahemukiye abaturage? jyewe ibyaba bazungu bijya binyobera kabisa. umuntu wese uzashaka kudusubiza mwicuraburindi cg guhemukira urwanda na banyarwanda n'imana izamukuraho ikiganza nawe yisange hariya. Nabandi bakibitekereza nibajye bari menge .

  2. HRW yanenze uko urubanza rwa Rusesabagina rwagenze kugeza ku musozo
    hhhhhh< Aka nakumiro peee, Iyo HRW IGIHE Yigambaga ko yateye inyabimata yari irihe? Ko itamunenze ko yahemukiye abaturage? jyewe ibyaba bazungu bijya binyobera kabisa. umuntu wese uzashaka kudusubiza mwicuraburindi cg guhemukira urwanda na banyarwanda n'imana izamukuraho ikiganza nawe yisange hariya. Nabandi bakibitekereza nibajye bari menge .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *