Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, CPG Allain-Guillaume Bunyoni, kuri uyu wa Kabiri yasuye mu bitaro Abarundi barenga 100 baheruka gukomerekera mu bitero bya za grenades biheruka kugabwa mu mujyi wa Bujumbura.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere ni bwo i Bujumbura hakabwe ibitero bibiri bya za Grenades, zimwe ziterwa ahategerwa imodoka zitwara abagenzi indi iterwa ahacururizwa indagara.
Amakuru avuga ko ibi bitero byahitanye abantu batatu, mu gihe ababarirwa mu ijana babikomerekeywmo.
Minisiteri y’Umutekano mu Burundi mu itangazo yasohoye yavuze ko yamaganye yivuye inyuma “buriya bubisha butavugwa” bwerekana ko u Burundi na bwo bwugarijwe n’iterabwoba.
Iyi Minisiteri yihanganishije imiryango y’ababuze ababo inifuriza abakomeretse gukira vuba. Iyi Minisiteri kandi yasabye Abarundi kudakuka imitima no gukomeza imirimo yabo nta komyi.
Minisitiri w’Intebe Allain-Guillaume Bunyoni ubwo yasuraga abakomeretse mu bitaro by’i Bujumbura, yabijeje ko Leta y’u Burundi izabishyurira amafaranga yose bazatakaza kwa muganga.
Minisitiri Bunyoni yaboneyeho gusaba Minisiteri ifite mu nshingano zayo gushyigikirana kwita ku miryango y’abagizweho ingaruka na biriya bitero.
Magingo aya ntiharamenyekana abihishe inyuma ya biriya bitero, gusa Minisitiri Bunyoni yavuze ko iperereza ryamaze gutangira ngo ababigabye bamenyekane.
Ibi bitero by’i Bujumbura bigabwe nyuma y’igiheruka kugabwa ku kibuga cy’indege cyo muri uriya mujyi ku wa 18 Nzeri cyigambwe n’umutwe wa RED-Tabara.


