FIFA yashyizeho mu bihano ibihugu byiganjemo ibyo muri EAC

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryatangaje ibihano n’amande ku bihugu bitandukanye bitewe n’imyitwarire yabyo mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2018.
Ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba nka Uganda, Kenya, Burundi, na Sudani y’Epfo byahanwe ibihano bigizwe n’amande y’amafaranga bigomba gutanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itangazo rya FIFA ryohererejwe amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byahanwe rigaragaza ko igihugu cya Uganda kigomba kwishyura Amashiringi arenga miliyoni cumi na zirindwi (Shs 17,502,155 angana na 5000 y’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi aho FIFA ikorera.
Aya mande Uganda yaciwe ngo ni ay’uko Abafana b’ikipe y’igihugu Uganda Cranes bari bicaye nabi muri Sitade ya Namboole ku mukino wahuje Uganda na Togo mu matsinda ku wa 15 Ugushyingo 2015.

intamba
Ikipe y’Abarundi, Intamba mu rugamba

Abarundi nabo nyuma y’uko byavuzwe ko mu mukino wabahuje na Cote d’Ivoire batitwaye neza ku itangazamakuru baciwe amande angana n’ibihumbi 10,000 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwise, ndetse n’andi 6000 bitewe n’uko muri uwo mukino bakinishije umukinnyi Gael Bigirimana utari wujuje ibyangombwa.
Igihugu cya Kenya cyo cyaciwe amande angana n’ibihumbi 10000 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi bitewe n’uko ikipe y’igihugu ya Kenya ngo yatinze kugera muri Cpe Verde ku wa 13 Ugushyingo 2015 ibintu byatumye n’umukino usubikwa
Sudani y’Epfo yo yaciwe 7,500 by’Amasuwisi bitewe n’ikarita y’umutuku y’ako kanya yahawe umukinnyi Aluck Mabior mu mukino wabahuje na Mauritania.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibindi bihugu byahaniwe imyitwarire idahwitse mu mikino itandukanye ya gicuti harimo Ubwongereza, Chile n’ Ubushinwa.
Ibindi bihugu byo muri Afurika byahanwe ni Angola, Benin, Chad, Congo, Guinea, Mali, Mozambique, Senegal na Afurika y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *