Cogebank vs PTC: Icyo abavoka ku mpande zombi bavuga mbere y’icyemezo cy’urukiko kuri cyamunara ya hoteli

Sangiza iyi nkuru

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwo mu Rwanda, rufata umwanzuro ku bujurire bwatanzwe n’umuryango wa Rwigara usaba ko cyamunara yo kugurisha inzu ya hoteli yabo ihagarara.

Banki y’ubucuruzi ya Cogebank iratangaza ko uruganda rw’itabi PTC Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Assinapol Rwigara ruyifitiye umwenda wa Frw miliyoni 489.928.199

Ibi byemezwa n’umunyamategeko w’iyo banki, Maître Henry Pierre Munyangabe, uvuga ko ari uko umwenda wanganaga muri Mutarama 2021. Avugana n’Ijwi ry’Amerika, yagize ati ” Turategereje twese. Dutegereje umwanzuro w’urukiko. Uriya ni umwenda wiyongereye n’ubwo imibare ntari nayimenya.”

Ku ruhande rw’abo kwa Rwigara, Maitre Janvier Rwagatare, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko afite icyemezo cyerekana ko nta mwenda uruganda PTC rubereyemo Cogebank.

Maitre Janvier Rwagatare we ati ” Twe turegera ko uwo mwenda utabaho. Dufite impapuro Cogebank yandikiye PTC ivuga ko nta mwenda ibafitiye. Izo mpapuro turazifite, ni Cogebank yazanditse.”

Rwagatare aseka yavuze ko impapuro zihari ari we uzifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *