img-20210912-wa0006-3.jpg

Isomwa ry’urubanza aho INES-Ruhengeri yajuririye gucibwa asaga miliyoni 39 ngo ahabwe Musanganya ryasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Musanganya Faustin utuye mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze avuga ko urubanza ku bujurire bwa Kaminuza ya INES-Ruhengeri, urukiko rwari rwategetse ko yishyurwa Frw miliyoni zisaga 39 ku bw’akarengane yakorewe, rwasubitswe kuwa 29 Nzeri 2021.

Musanganya yatangarije BWIZA ko ” Nari natsinze INES-Ruhengeri mu iburanisha ryabanje mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze gusa ijujira mu rukiko rukuru. Twari gusomerwa kuwa Gatatu saa munani ariko ntibyakunda. Urukiko rwavuze ko rucyandika uru rubanza.”

Yakomeje agira ati ” Ni rurerure birumvikana, batubwiye ko tuzasomerwa mu matariki abanza y’ukwezi kwa 10.”

Abajijwe niba yizeye gutsinda INES-Ruhengeri, yavuze ko ategereje ibizava mu rubanza gusa ngo ” Nizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo kandi nzakira umwanzuro wabwo n’umutima mwiza.”

Uyu musaza avuga ko amafaranga yaciwe Kaminuza ya INES-Ruhengeri, aturuka ku kuba abayiyobora barashatse kumwambura uburenganzira bwe nk’umwe mu bayishinze n’inyungu zijyana nabyo nyuma yo gufungurwa kuko yamaze imyaka irindwi adahari.

img-20210912-wa0006-3.jpg
Musanganya Faustin avuga ko INES-Ruhengeri yaciwe akayabo ku bwo kumurenganya/BWIZA

Mu nyandiko BWIZA yabonye, zigaragaza ko Musanganya Faustin ari mu banyamuryango batangije INES- Ruhengeri yari yatangiye yitwa Universite Internationale au Rwanda (UNIR) nyuma iza kuba INES-Ruhengeri gusa ubu akaba amaze imyaka ine rugeretse nayo mu manza.

img-20210928-wa0005.jpg
Musanganya Faustin wari umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’imari muri INES-Ruhengeri ari kumwe n’uwahoze ari umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri akaba na Recteur wa kaminuza, Kizito Bahujimihigo, ubwo hari hasojwe amasomo muri INES-Ruhengeri/ Musanganya F.

Uru rubanza rutegerejwe gusomwa nyuma yo kujurira kwa INES-Ruhengeri yari yagaragaje ko itanyuzwe n’umwanzuro wa mbere w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *