Umuganga yabwiwe ko azicwa ku bwo gushinga laboratwari ipima DNA akagabanya igiciro kuri 75%

Sangiza iyi nkuru

Umuganga wo muri Nigeria witw Dr. Penking yabwiwe ko azicwa nyuma yo gutangaza ko agiye gufungura laboratwari ipima ibimenyetso bya gihanga bigaragaza isano y’amaraso, DNA, muri Lagos ndetse akagabanya igiciro kugeza kuri 75%.

Muganga Panking abinyujije kuri Twitter yari yavuze ko iyi laboratwari izatangira gukora kuwa 18 Ukwakira 2021 ariko bamwe bagaragaza ko batabyishimiye, bamubwira ko bazamwica.

Nyuma y’aho gato, Dr. Penking yagarutse kuri Twitter avuga ko hari abamuteye ubwoba ko kuba agiye gutangiza iyo laboratwari bishobora gutuma yicwa. Ati ” Ntiwabyumva ko namaze guhabwa ubutumwa ko nzicwa nintarekeraho kuvuga ibya laboratwari ipima DNA. Ikibazo cyo gucana inyuma muri Nigeria kirenze uko mwabyiyumvisha.”

Uyu muganga ariko yavuze ko ibi bitatuma adakora ibyo yateganyije kuko bigamije guhangana n’uko iyi serivisi ihenda abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *