Birirwa biba, ni abo kuvuga gusa, twamwambuye amenyo, izaze turayiteguye- Abayobozi bavuga kuri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Imyaka irenga 20 irashize inyeshyamba za FDLR zirwanira mu mashyamba ya Congo, uko imyaka yagiye yicuma izi nyeshyamba zagiye zigaragaza ugushaka kugaruka mu Rwanda ku ngufu ariko abayobozi b’u Rwanda bakagaragaza ko aho zigeze ubu ari ukuvuga gusa.
Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe, inararibonye ku rugamba ndetse unazi neza iby’imirwanire ya FDLR dore ko yanabaye umugaba mukuru w’ingabo za Leta ya Congo, izi nyeshyamba ziri mu mashyamba, yakunze guha ihumure Abanyarwanda ko ingabo z’u Rwanda kugeza iyi saha zidatewe ubwoba na FDLR.
fdlr-1
Tariki ya 15 Gicurasi 2016, ubwo hashyingurwaga imibiri ibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge wa Mudende na Kanzenze mu Karere ka Rubavu, Minisitiri Kabarebe yakomoje ku imbaraga za FDLR.
Yagize ati: “Bahunze ari benshi ariko ubu hasigaye bacye kandi nabo birirwa biba. Kandi nabyo mu gihe gito nabyo bigashira”. Aha akaba yaravugaga ko ingengabitekerezo yabo n’abayishyigikiye ntacyo izabamarira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen James Kabarebe kandi yagiye atangaza kenshi ko ubu ingabo z’u Rwanda zatsinze urugamba zari zihanganyemo na FDLR, ko kugeza magingo aya izi nyeshyamba nta n’isaha imwe zamara ku butaka bw’u Rwanda.
Kuva mu mwaka w’1996 kugeza umwaka ushize wa 2015, ko ibitero byatumye abarwanyi ba FDLR bava ku 200.000 bakagera ku 2.000 gusa, ati: “Twarutsinze mbere na mbere igihe twarwanaga ziriya ntambara zabanje kuko zari ngombwa mu gihe cyazo”.
fdlr
Brig Gen Joseph Nzabamwita, wari umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’imwe muri radiyo zo mu Rwanda, yagize ati: “FDLR ni abo kuvuga gusa (…),ubundi nta mbaraga bafite, ntazo habe na mba”. Aha Brig Gen Nzabamwita yasabye Abanyarwanda bose muri rusange kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru mu kwirindira umutekano.
Uretse izi nzego za gisirikare kandi zitangaza ko FDLR nta kabaraga igifite muri iki gihe, na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akanaba umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, yarabishimangiye avuga ko mu buryo bwa gisirikare FDLR atari ikibazo gikomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “ntabwo mu buryo bwa Operasiyo ya gisirikare ari ikibazo gikomeye (FDLR), turi babiri gusa (Rwanda &RDC) kiriya ntabwo ari ikibazo cyamara igihe, ni ikibazo twarangiza mu buryo bworoshye”. Agakomeza avuga ko hari abayiri inyuma, ati: “FDLR buriya ibamo amacenga menshi cyane, ariya ni amacenga ya za Politike za Jenoside, zananiwe kuva mu nzira”.
Minisitiri Mushikiwabo kandi akaba asanga ikibazo cya FDLR kitava mu nzira, kimeze nka “nka ya mabati, kuko nta wuzigera amenya aho kizarangirira”.
fdlr3
Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi ibihumbi 25 bazize Jenoside mu 1994, mu Murenge wa Jali, Lt Col Frank Mutembe uyobora ingabo z’u rwanda mu Karere ka Gasabo, yatangaje ko u Rwanda rufite umutekano ndetse ko umwanzi yakuwe amenyo.
Mu mvugo ye yagize ati: “Nagirango rero mbabwire ko ubu dufite amahoro meza cyane! umwanzi wacu twamwambuye amenyo ubu yasigaranye ibihanga, ni ukwivugira gusa ariko ntacyo yahungabanya. Uwo rero ntacyo aba atwaye kuko nta virusi yagutera”.
Umutwe w’inyeshyamba za FDLR, washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ukaba ugizwe na bamwe bahoze ari abasirikare b’u Rwanda mbere y’1994, bashinjwa kuba barasize bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’u Rwanda yafunguye amarembo ibasaba gutaha, bamwe batanangiye imitima bataha buhoro buhoro kugeza n’ubu, mu gihe hari n’abandi muri yo bavuga ko badateze kuzataha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *