IMG_20260806_143421

Aba mbere ba APR FC bo kuyitegurira amayira berekeje muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagize itsinda rya mbere (Advance Party) rya APR FC, mu ijoro ryo ku wa Kane berekeje i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gutegura urugendo rw’iyi kipe.

Muri iri tsinda harimo abantu bane bafite inshingano zitandukanye, barimo Ntakirutimana Kalinda Emile wahoze ari umuvugizi w’abafana ba APR FC, ikindi akaba azwi cyane mu bijyanye n’umupira w’amaguru muri RDC.

Abandi ni Nshimiyimana Steven ushinzwe ibikoresho muri iriya kipe ndetse n’umuvugizi wayo, Tony Kabanda.

Ntakirutimana Kalinda Emile ni umwe mu bantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu mupira w’amaguru wa RDC. Yigeze kuvuga ko mu bihe byashize yakundaga ikipe ya DCMP yari iyobowe na Vidiye Tshimanga kuri ubu usanzwe ari Perezida wa Les Aigles du Congo igomba gukina na APR FC.

Kuba Kalinda ari muri iri tsinda bishobora gutuma APR FC ibona umuntu usanzwe azi neza imiterere y’umupira w’amaguru n’abantu bakomeye muri RDC, cyane cyane mu mujyi wa Lubumbashi.

Itsinda ry’aba mbere risanzwe rifite inshingano zo gutegura ibyangombwa n’imiterere y’urugendo, aho ikipe izacumbika, aho izakorera imyitozo ndetse n’ibindi bikorwa bizaba ngombwa mbere y’uko ikipe yose ihagera.

Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo APR FC izagera i Lubumbashi itwawe n’indege yihariye, mbere yo gukina na Les Aigles du Congo ku cyumweru gitaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply