Ibintu 8 bitangaje ushobora kuba utazi ku muhanzi Fille ufite inkomoko mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Fille Mutoni ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane mu karere nka ” Where have You Been At “, ” What Did You Do “, ” Embeera Eno “, ” Double Trouble ” ndetse na ” Hallo ” yakoranye n’umuhanzi Bruce Melody wo mu Rwanda. Uyu muhanzikazi ariko hari ibintu abantu benshi batamuziho cyane cyane mu Rwanda twifuje gusangiza abakunzi ba Bwiza.Com nk’uko tubikesha urubuga Howwe.biz rwo muri Uganda.

Inkomoko ye

Uyu muhanzikazi ni Umunyarwandakazi utavangiye ukunze no kuhaza mu bihe by’iminsi mikuru dore ko anaherutse kuhakorera igitaramo, ariko burya ngo akunda kwiyita Umukiga mu rwego rwo kwirinda gukorerwa ivangura.

img_0720

Ubuzima bwe mu rukundo

Fille amaze gukundana n’ibyamamare byo muri Uganda bitandukanye birimo nka nyakwigendera AKA 47, murumuna wa Chameleone, bakundanye bakiga mu mashuri yisumbuye, yanakundanye kandi na weasel, murumuna wa Chameleone na none, ndetse na Nutty Neithan uherutse gusa nk’ushaka guteza umwiryane hagati ya Fille na Mc Kats bari banafitanye gahunda yo kurushinga.

arton7852
Fille na MC Kats

Amashuri yize

Amashuri abanza yayize ku Ishuri ribanza rya nakasero, akomereza ayisumbuye muri Lubiri Secondary School no kuri Standard High School, nyuma ajya muri kaminuza ya St Lawrence ashaka impamyabushobozi muri Public Administration aho yiyandikishije mu 2013.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubundi bumenyi afite

Usibye gukunda umuziki, Fille Mutoni akunda gusoma ibitabo bitandukanye, ndetse akaba hari n’ibyo amaze kwandika birimo ibisigo by’urukundo.

Kunywa inzoga

Fille Mutoni buriya ni umwe mu bahanzi b’abasinzi muri Uganda ukunda inzoga zo mu bwoko bwa whisky na Spirits. Bivugwa ko adashobora kujya ku rubyiniro atafashe kuri ka Vodka, Bond 7 cyangwa Jameson. Ikindi ngo akunda no kunywa itabi ryaba iryo ku mugongo w’ingona cyangwa isigara. Ngo iyo ukoranye nawe urugendo rurerure hari n’igihe agusaba ko muhagarara akabanza akanywa itabi.

Imiterere ye

Fille Mutoni ngo ni umuntu ugira umujinya kandi urakara vuba ku buryo Atari wa muntu wakinisha uko wishakiye ari nayo mpamvu ngo ahora mu makimbirane n’umukunzi we MC Kats. Bivugwa ko aba bakunze kurwana. Ikindi, ngo bitewe n’uko Fille yakuriye mu itorero, buriya ngo ntakunda kwambara utwenda tugufi ahubwo ahitamo kwambara amapantaro.

fille-mutoni

Mu buzima busanzwe

Fille yakoze mu isoko rya Nakumat muri Bugolobi, akaba ari naho ngo yamenyaniye na MC Kats. Amafaranga yakoreraga aha ngo yamufashije mu muziki ndetse anayafashamo umuryango we.

Ibintu akunda mu buzima

Fille buriya ngo ni umukobwa ukunda umuryango we kurusha ibindi, aho bivugwa ko akunda nyina umubyara bikabije bitewe nuko yabareze ari wenyine kandi akabakuza.

Reba indirimbo Double Trouble hano

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *