Umwana w’umukobwa ufite imyaka 12 y’amavuko utuye mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi aravuga ko ahohoterwa na nyina umubyara, Mukantaganda Christine, umukubita kuburyo bukabije akamurema inguma ku mubiri nk’aho aherutse kumuruma mu mugongo, akamurema uruguma. Uyu mwana avuga ko ibyo gukubitwa na nyina abikorerwa buri gihe, yabwiye Radio Isangano dukesha aya makuru ko ” Ahohoterwa na nyina umubyara umukubita ku buryo bukabije akamurema inguma ku mubiri.Avuga ko no mu byumweru bishize umubyeyi we yamurumye mu mugongo.” Uyu mwana agira ati ” Mama ataha buri gihe yasinze akaza nijoro akankubita cyane rimwe nkamucika nkajya kurara kwa nyogokuru cyangwa mu baturanyi.” Umubyeyi w’uyu mwana, Mukantaganda Christine, avuga ko amukubita ari ukumuhana bya kibyeyi. Ati “ Aha hantu dutuye nihabi cyane hari igihe mbona uyu mwana ari mu gakungu n’abandi bana nkamukubita ndetse nkanamutuka ibitutsi bikabije ariko mba ndi kumuhana nk’umubyeyi”. Umwe mu baturanyi be avuga ko uburyo uyu mwana ahanwamo bidakwiye. Ati “Rwose uyu mwana yaragowe cyane, tujya kumva tukumva avugije induru tukajya gutabara ariko uburyo nyina amuhanamo si ibya kibyeyi,nk’umuntu wabyaye ntabwo akwiye gukubita umwana ngo amureme n’inguma si uko bahana.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa. Ati “iki kibazo turakizi ndetse turi kugikurikirana dufatanyije n’inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha,ndetse n’umwana twamujyanye kwa muganga ariko turakomeza kwegera uwo mugore tumwigishe areke gukomeza guhohotera umwana we”. Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko asanzwe arangwaho imyitwarire itari myiza idakwiye kuranga umubyeyi.


