Umukwe wa Museveni akaba n’umujyanama wa Sebukwe mu nshingano zidasanzwe, Odrek Rwabwogo, yatesheje agaciro amakuru yavugaga ko afite umugambi wo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu mwaka wa 2026. Rwabwogo ni umugabo w’umukobwa mukuru wa Museveni, Patience Museveni Rwabwogo w’imyaka 43. Ku mbuga nkoranyambaga, hari hadutse abantu batandukanye bamushyira imbere nk’umwe mu bazahatanira gusimbura Museveni Kaguta Yoweli, gusa we yabiteye utwatsi. Rwabwogo w’imyaka 52 byamusabye kugira icyo atangaza kuri ayo makuru cyane ko yumvikanaga anenga ubutegetsi bwa NRM ya Sebukwe. Ni ubutumwa bwari bwasamiwe hejuru n’abamwe mu bari muri opozisiyo kuko budakeza NRM. Akimara kubona ibyo, Rwabwogo yagize ati ” Ababikoze bahinduye bimwe mu biganiro nagiye ngirana n’itangazamakuru. Mu minsi yashize nagiye nirengagiza ibi bintu ariko reka ngire icyo mbivugaho nshuti zanjye. Ibi babitunganyije nk’aho ari iby’uyu munsi mu gihe bimaze imyaka itandatu. Abakoze ibi nkeka ko bari gushaka kugaragaza ko hari abantu bihariye mu ishyaka bari gushakwamo abasimbura.” Yakomeje agira ati ” Bagira ngo bakoresheje izina ryanjye muri ibi bintu nibwo byaba byizewe (…) Ni imikino ya cyana.” Rwabwogo yibukije abakora ibyo ko Uganda atari ubutegetsi bwa cyami. Si ubwa mbere kuvuga Rwabwogo muri politiki bigarutsweho cyane. Mu 2016, byaratunguranye ubwo yatangaje ko agiye guhatanira kuba Visi-perezida wa NRM mu Burengerazuba bwa Uganda. Uyu mwanya wari ufitwe na Gen Matayo Kyaligonza warwanye muri NRA. Mu rwego rwo gukuraho umwuka mubi mu ishyaka kuko Kyaligonza yavugaga ko ibi biri gukorwa n’abo mu rugo kwa Museveni, Rwabwogo yabujijwe kwiyamamaza. Kuva icyo gihe, yabayeho atagaragara mu ruhando rwa politiki ahubwo ahugiye mu bucuruzi bwe.


