Rwamagana: Bakeka ko kubyarana n’abagabo bakuze bituma abangavu bahishira ababateye inda

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko abakobwa baterwa inda n’abagabo bakuze bakabatera ubwoba abandi bagatinya kuvuga abateye indaya batinya igisebo cyo kubyarana n’abababyaye.

Bavungiye Francine utuye murenge wa Muyumbu avuga ko abana banga kuvuga ababateye inda, agakeka ko hari abangavu batinya kubavuga batinya guseba kubera imyaka yabo iba itandukanye n’ababateye inda barimo n’abagabo bakuze.

Agira ati:”Ababyeyi bibatera impungenge zo kurera umwana batazi. Niba umwana yabigize ibanga kuko yashyizweho ibikangisho cyangwa kuba yatewe inda n’umuntu w’umusaza, usanga umuryango w’umwana urera, umugabo wamuteye inda yigaramiye, tukaba dusaba ubuyobozi bwajya basaba ko babavuga aho kubahisha.”

Umubyeyi witwa Mukandori Solange(Amazina twahinduye) utuye mu murenge wa Muyumbu yemeza ko umwana we yatewe inda akanga kumubwira uwamuteye inda.

Agira ati: “Umwana namuhaye amafaranga y’ishuri ajya kwiga, animatirise (Animatrice) yaje kumpamagara ambwira ko umwana atameze neza. Nagiye ku ishuri mpageze nsanga atameze neza. Twamujyanye kwa Muganga baramupima basanga atwite. Nahise mujyana mu rugo ariko kuva icyo gihe nkomeje kumubaza uwamuteye inda, yanga kubimbwira kugeza aho namujyanye no kuri RIB naho yanga kumuvuga kugeza uyu munsi ntiyemeye kumuvuga.”

Mbonyumuvunyi Radjabu umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yemeza ko Hari abana batinya kuvuga ababateye inda kubera ihungabana ariko akavuga ko batangiye kwifashisha abaganga bashinzwe ihungabana bafasha abangavu gukira ihungabana bikazatuma bashobora kuvuga ababateye inda.

Ati: “Abana baba barahohotewe bagaterwa inda usanga abenshi banafite ihungabana. Icyo twakoze mu bukangurambaga bwakoze bwitwa Tujyanemo mu kurengera abana, kutavuga ababateye inda ntacyo kiri mu rwego rw’ihungabana, ni yo mpamvu hari abajyanama mu by’ihungabana batangiye kubegera bakabafasha kugira ngo bumve ko nibabavuga ntacyo bazaba ahubwo bazahabwa ubutabera. Dufite ingero z’abagiye baganirizwa bakabavuga bagabwa ubutabera.”

Ubukungurambaga bwiswe Tujyanemo mu Kurengera Abana bwatangijwe n’akarere ka Rwamagana kuva ku kuwa 8 /09/2021 kugeza kuwa 30/09/2021, bwasize abangavu 125 bahohotewe bagaterwa inda bari munsi y’imyaka 18 bemeye kuvuga abagabo babateye inda ndetse batanga ibirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nyamara bivugwa ko umubare munini w’abangavu banze kuvuga ababateye inda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *