Mbere y’itanga ry’umwami Kigeri V Ndahindurwa aho yabaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, byagiye bihwihwiswa ko yaba afite umwana yabyaye ubwo yabaga muri Uganda, nyuma y’aho atangiye amakuru akomeza kuvugwa kugera n’aho hatunzwe agatoki Gen Mugisha Muntu ko yaba ari we, uyu musirikare akaba yarahoze mu gisirikare cya Uganda nyuma akaza kukivamo agashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Museveni wa Uganda.
Gen.Mugisha Muntu abamuzi bavuga ko yahoze ari umusirikare ukomeye muri Uganda wari ufite ipeti rya jenerali nyuma aza kukivamo ndetse aranahunga ubu akaba ari we Perezida w’Ishyaka FDC rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru umusingi dukesha iyi nkuru ni uko se wa Gen.Mugisha umubyara yitwa Enock Ruzima Muntuyera, nyina akaba yitwa Aida Matama Muntuyera bakaba bakomoka ahitwa Ntungamo muri Ankole mu gihugu cya Uganda. A mazina ya se na nyina harimo amanyarwanda kandi bivugwa ko akomoka muri Ankole .
Ikindi kandi ngo se wa Gen.Mugisha Muntu yari umuntu ukomeye muri Leta ya Uganda ndetse akaba yari inshuti magara n’uwahoze ari Perezida wa Uganda Idi Amin Dada kandi amakuru na none akavuga ko Umwami Kigeli V yari inshuti magara na Obote ndetse ko yari yaramushinze ibijyanye na Buruse (Schoolardhip) z’abanyarwanda babaga muri Uganda.
Umwami Kigeli Ndahindurwa V yahungiye muri Uganda hategeka Obote bari inshuti akiri no mu Rwanda, mu 1971 Idi Amin nibwo yagiye ku butegetsi nawe atangira gukorana n’Umwami Kigeli byahafi cyane.
Amakuru avuga ko Idi Amin impamvu yakundaga Umwami Kigeli V ari uko yashakaga ko Umwami azamushyingira umunyarwandakazi kuko Idi Amin yakundaga abakobwa b’Abanyarwanda, ibi bigatuma amakuru ya Gen.Mugisha Muntu ashobora kuba ari ukuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi gishobora kwemeza aya amakuru ko ariyo ni uko muri Ankole ariho habaga inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda za Nyakivara kandi Umwami yarakundaga kuhaza cyane, ko byashoboka ko yaba yarabyaranye na Matama.
Umwami Kigeli yahunze muri 1961 kandi Gen.Mugisha Muntu yaravutse mu 1958 bivuze ko yavutse mbere ho imyaka 3 Umwami Kigeli V ahunga.
Gen.Mugisha Muntu akaba yarigiye mu mashuri atandukanye aho yatangiriye muri Mbarara Junior School, Kitunga Primary School na Kitunga High School. (Kitunga High School nyuma yaje guhindurirwa izina na Idi Amin ryitwa Muntuyera mu rwego rwo kujya ryibukirwaho se wa Gen. Mugisha Muntu, kuko ntabwo yari umuntu woroshye.
Gen Mugisha Muntu mu gisirikare cya Uganda
Mugisha Muntu akimara kurangiza amashuli muri Kaminuza ya Makerere mu ishami rya Science politike, aho kujya mu gisirikare cya Leta ya Idi Amin, yahizemo kujya mu ishyamba mu gisirikare cya Museveni, ibintu byatunguranye mu gihe se yari inshuti magara na Perezida Amin nawe amufata nk’umuhungu we.
Muntu ngo yaje kuraswa mu gituza ubwo bari mu Ishyamba ariko ntiyapfa aza kuvurizwa Kampala arakira. Amaze gukira yasubiye ku rugamba ararwana intambara irangiye mu 1986, yagizwe ukuriye iperereza.
Nyuma yaje kujya guhugurwa mu bya gisirikare mu gihugu cy’uBurusiya (Russai), avuyeyo yagizwe umuyobozi w’igisirikare mu majyaruguru ya Uganda kuko hahoragayo imirwano ikomeye y’inyeshyamba.

Gen.Mugisha Muntu yakuzwaga cyane mu gisirikare ku buryo abandi basirikare bagenzi be byateye kwibaza impamvu akomeza guhabwa amapeti kubarusha.
Nyuma yaje kuba umugaba mukuru w’ingabo za UPDF ndetse indorerezi zikaba zaravuze ko Gen.Mugisha Muntu ari umuntu utarya ruswa kandi akaba ari umusirikare wizerwa cyane kandi akaba akizerwa cyane na Perezida aribyo byamufashije kugera ku ipeti rya General.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen.Mugisha Muntu yaje guteza ikibazo mu gisirikare aho abasirikare bakuru batize atabaha icyubahiro cyabo kubera ko batize ahubwo agashyigikira abize bituma abarimo Gen.Kazini bamurwanya bityo birangira igisirikare akivuyemo atangira kurwanya Perezida Museveni.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko guhera cyera abantu bajyaga bavuga ko hari umusirikare w’Umunyarwanda wanze gutaha nk’abandi mu kubohoza igihugu bamwe bakavuga Gen Muntu ariko impamvu ntivugwe.

Impanuro umwami ngo yari yarahaye Mugisha Muntu
Ubwo abandi Banyarwanda bambariye urugamba rwo kubohora u Rwanda, ngo umwami yabujije Gen Mugisha Muntu kujya ku rugamba mu gihugu cy’u Rwanda kubera ko yari azi ko azagaruka mu Rwanda nk’Umwami bityo akazamugira umusimbura we ariko si ko byagenze kuko Umwami yatangiye mu mahanga ndetse uwo yavuze uzamusimbura aracyari ibanga rikomeye.
Gen.Mugisha mu 1992 nibwo yashakanye na Julia Kakonge bakaba bafitanye abana 2 umukobwa w’imfura yabo n’umuhungu umwe.
Umwami Jean-Baptiste Ndahindurwa “Kigeli V Ndahindurwa” yavutse Tariki 26 Kamena 1936, aza kwima ingoma mu 1959 nyuma yo gutanga kwa mukuru we Mutara III Rudahigwa (waguye i Bujumbura mu Burundi), bombi ni abana ba Yuhi V Musinga.
Kigeli V Ndahindurwa yatanze afite imyaka 80, muri yo igera kuri 55 yayibayeho mu buhungiro hirya no hino.
Kigeli V Ndahindurwa yatanze nta mugore afite cyangwa abana bazwi, ariko abazi amabanga ye bakavuga ko hari umusimbura, nabyo bituma hibazwa niba azasimburwa cyangwa ikamba ry’ubwami bw’u Rwanda rirangiriye aha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


