img-20211012-wa0039.jpg

Kibeho: Mu myaka 7 ibiciro by’ibibanza byikubye inshuro zigera ku 8

Sangiza iyi nkuru

I Kibeho ku Butaka Butagatifu mu karere ka Nyaruguru, kuva mu 2014 kugeza uyu munsi, ibiciro by’imitungo itimukanwa cyane cyane ibibanza byarazamutse ku buryo byikubye inshuro zigera ku munani (8).

Ibi biri mu bituma inyubako nshya zitiyongera uko bikwiye kuko ibibanza ari byo byabaye “Business”, aho kugira ngo ba nyirabyo babyubake ahubwo bahitamo kubicuruza kuko babibonamo inyungu.

Bimwe muri ibyo bibanza byazamuye ibiciro harimo ibyo ku musozi wa Rebero (kera bitaga mu Mbaragasa), aho mu mwaka w’2014, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwimuye abaturage bari bahatuye, bugakatamo ibibanza, bukabigurisha abantu ku biciro bicicritse (hagati ya 480,000 na 980,000 Frw kimwe) mu rwego rwo kureshya abashoramari. Magingo aya, ibyubatsemo ni mbarwa, ahubwo byazamuriwe ibiciro (hagati ya 4,000,000 Frw na 8,000,000 Frw).

Alphonse Sibomana, uzwi ku izina rya Bunani, ni umwe mu bacuruzi b’i Kibeho waguze ikibanza aho ku i Rebero muri 2019 akiguze n’uwagihawe n’akarere muri 2014. Sibomana avuga ko yagitanzeho 3,500,000 Frw. Ngo nyuma y’aho gato bamuhaye miliyoni 7 arayanga kuko yashakaga kucyubaka.

Sibomana yagize ati: “Miliyoni zirindwi narazanze kuko nashakaga kucyubaka. Ubu bitewe n’aho kiri, miliyoni umunani zigeramo. Usibye ku i Rebero, ibibanza biri ku muhanda ubu bigurishwa hejuru ya miliyoni enye.(..). I Kibeho ni ahantu heza. Ni ku Butaka Butagatifu, umuntu ashobora gusenga atavunitse kandi hari iterambere ryakwinjiriza umuntu amafaranga.”

Ku bijyanye n’abafite ibibanza bakaba batabyubaka, Sibomana avuga ko atakwemeza ko bagamije kubicuruza. Yagize ati: “Sinabacira urubanza. Birashoboka ko ari ukubera Covid-19 yahungabanyije ubukungu bwabo.”

Undi muntu ukomoka mu karere ka Nyaruguru akaba atuye muri Leta Zunze z’Amerika (USA), utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko yashatse kubaka i Kibeho, agacibwa intege n’ibiciro bihanitse by’ibibanza. Yagize ati: “Abafite amahirwe ubu ni abaguze ibibanza mbere ya 2018. Naho ubundi ikibanza cy’i Kibeho kigura umugabo kigasiba undi.”

Kuri telefone igendanwa, Uhagarariye Urwego rw’Abikorera mu karere ka Nyaruguru, David Mutangana, yabwiye Bwiza.com ko nta makuru yimbitse afite kuri iri zamuka ry’ibiciro by’ibibanza. Ariko yemeza ko Kibeho ari ahantu habereye ishoramari.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, aburira abantu bahawe ibibanza n’akarere, aho kubyubaka bakaba bashaka kubicuruza. Ibyo yise “speculations”.

Gashema yagize ati: “Akarere kakoze ibishoboka kugirango kareshye abashoramari.(..).Twagiye tubona abantu bafite ubushatse bwo kubaka ibibanza. (.). Abashaka kubisubiza tuzareba amasezerano twagiranye nabo mu gihe twabiguraga, tubasabe kuyubahiziza.(..).Icyo tutakwemera ni ukuvuga ngo abantu bajye muri ‘speculations’.Turakurikirana.”

Kibeho ni umujyi w’akarere ka Nyaruguru, ufite umwihariko w’ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana bitewe n’amabonekerwa ya Bikira Mariya yahaberewe. Mu bihe bisanzwe, ku mwaka hagendwa n’abantu benshi baturutse imihanda yose baje gusenga.

Leta y’u Rwanda binyujijwe mu karere ka Nyaruguru, yahashyize ibikorwaremezo bya ngombwa hafi ya byose, birimo umuhanda wa kabulimbo, amazi n’amashanyarazi, interineti n’ibindi. Ariko ishoramari ry’abantu bikorera ku giti cyabo riracyaseta ibirenge.

img-20211012-wa0039.jpg
img-20211012-wa0040.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *