Igisirikare cya Ethiopia mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyagabye igitero cy’indege mu mujyi wa Mekelle ho ntara ya Tigray, kiba icya kabiri kigabwe muri uriya mujyi muri iki cyumweru.
Televiziyo ya Tigrai igenzurwa n’ishyaka rya TPLF riri ku butegetsi mu ntara ya Tigray yatangaje ko iki gitero cyagabwe rwagati mu mujyi wa Mekelle.
Iyi Televiziyo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook yavuze ko kiriya gitero cyabaye saa yine n’iminota 24.
Amashusho iki gitangazamakuru cyashyize ku rubuga rwacyo rwa Facebook, yerekana ibyotsi byinshi by’umukara bitutumuka ahagabwe igitero ndetse mu muhanda harimo amaraso bikekwa ko ari ay’abakiguyemo.
Umwe mu bakora mu nzego z’ubutabazi wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza, yavuze ko igitero cyo kuri uyu wa Gatatu cyagabwe ahazwi nka 05 Kebelle, agace kari hafi y’uruganda rwa sima mu ntanzi z’umujyi wa Mekelle.
Ingabo za Leta ya Ethiopia n’iza TPLF zimaze hafi umwaka wose mu ntambara yaguyemo abaturage babarirwa mu bihumbi, mu gihe ababarirwa muri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia, Legesse Tulu, yabwiye Reuters ko igitero cyo kuri uyu wa Gatatu i Mekelle cyari kigambiriye gusenya agace ingabo za Tigray zateranyirizagamo intwaro.
Igitero cy’indege ingabo za Ethiopia zagabye i Mekelle cyaje nyuma y’iminsi ibiri uriya mujyi nanone wibasiwe n’ibindi bitero bibiri nka cyo.
Ni ibitero inyeshyamba za Tigray zigereka kuri Leta ya Ethiopia yari yarakunze kubihakana, gusa Televiziyo ya kiriya gihugu ikaba iherutse gutangaza ko biri kugabwa n’ingabo zacyo zirwanira mu kirere mu rwego rwo kwigarurira uduce twafashe n’inyeshyamba.


