capture-61.png

Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho

Sangiza iyi nkuru

Umumotari witwa Sangwa Olivier utuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko Mugisha Samuel wigeze kwegukana Tour du Rwanda n’undi mugabo wavugaga ko ari afande muri RDF witwa Muyoboke Ezechiel bamukubitiye ku Gisozi, bakamumena ijisho bapfa ko abishyuje amafaranga y’urugendo.

Uyu mumotari ufite ID No: 1199280053993035 yahamagaye umunyamakuru wa BWIZA saa munani n’iminota 50 zo mu gitondo cyo kuwa 21 Ukwakira 2021, avuga ko ahohotewe. Avuga ko n’ubwo polisi yaje kubikurikirana ikabajyana kuri Sitasiyo yayo iri ku Gisozi, atizeye ko bakurikiranwa kuko ari “abantu b’abasitari, undi akaba yabs ari umusirikare wakunze kuvuga ko ari afande.”

Sangwa yavuze uko byagenze. Ati ” Njyewe ndi umumotari ntuye Kimisagara. Nari ndi mu kazi ku Gisozi mu Gakinjiro (Gakiriro) mbona Mugisha Samuel ntari nanamenye ko ari we, kuko namumenyeye kuri polisi. Yari kumwe n’undi mugabo wambaye ikabutura y’umukara n’umupira w’umuhondo, baje mu modoka ariko batongana n’uwitwa Danny bari kumwe bisa nk’aho bapfaga umukobwa kuko bamugarukagaho cyane. Iyo modoka bahise bayivamo bashwanye, njye na mugenzi wanjye twari turi aho baratubwira ngo tubatware,”

” Ariko ndebye aba bombi bari basinze. Badusabye kubavana mu Gakinjiro tukabageza ku Kibanza ku Gisozi. Tugeze kwa Gakire tuzamuka, hari ibyo bavuganye, baratubwira ngo tusubire inyuma, dufata inzira igana ku Kagari ka Musezero. Twababwiye ko ubwo ari mu ijoro, batwishyura bakagenda. Habanje kuba impaka z’ayo baduha. Mugisha Samuel yavugaga ngo yasize aparitse benzi ye ngo agiye kumpa 600 ndabyanga, uwo musirikare yavugaga ngo imbwa y’umumotari ntikamusuzugure n’amafunzo yakoze. Twageze aho twemeranya ko bampa 600 yewe na 1000 bari bacyemeye, natsa moto ndagenda.”

capture-61.png
Sangwa Olivier avuga ko Mugisha Samuel na Ezechiel aribo bamugize gutya

Sangwa avuga ko Ezechiel wavugaga ko ari umusirikare yamukurikiye Ati ” Nkimara kwatsa moto ngiye kumva numva wa musirikare yanyirutseho, arankurura aba atangiye kunkubita. Mugisha Samuel na we yahise aza akazajya amfata undi agakubita. Bankubise kasike mu mutwe ubu nabyimbaganye n’imbavu zavunitse ndetse n’akaguru ndigucumbagira. Bankubise abaturage barahurura, moto yanjye bajya kuyibika, mugenzi wanjye we yabacitse. Polisi yaje kuhagera, tujya kuri sitasiyo, ni nabwo namenye ko Samuel Mugisha ari mu bankubise. Uretse moto yanjye yahondaguwe hasi, mubazi ya Yego Moto na kasike yindi nabuze mu gihe indi kasike yangiritse na Frw 300 nahaburiye nta kindi kintu cyanjye cyahatakariye”

capture-62.png
Sangwa avuga ko yahondaguwe amabuye na kasike

Yakomeje agira ati ” Twagezeyo polisi ibasaba kwivuga, uwo Ezechiel yari yanabyanze ngo we ni umusirikare afande nta n’ubwo ngo polisi yemerewe kumufunga. Mugisha na we yari yanze gutanga telefoni, avuga ibyongereza byinshi cyane gusa bombi bari bemeye kwicara hasi. Twakoze statement, bansaba ko njya kwivuza, ubu mvuye muri prive, banteye urushinge bampa n’ibinini. Ejo bansabye kujya guca mu cyuma. Bambwiraga ngo mpume ndebeshe ijisho rimwe irindi ntiribone. Ni amabuye na kasike bankubitishije.”

capture-63.png
Sangwa avuga ko Mugisha Samuel yamukubitishije kasike ye yari yambaye ubwo yari amutwaye kugeza ubwo imeneka.

Sangwa avuga ko bitewe n’uko Mugisha azwi na Ezechiel akaba yavugaga ko ari afande, bishoboka ko Sitasiyo ya Polisi ku Gisozi ishobora kubarekura bityo ntabone ubutabera.

Uyu mugabo wasize umugore n’abana babiri mu cyaro avuga ko asaba kurenganurwa ku bw’ihohoterwa yakorewe n’aba bombi. Yatangarije BWIZA ko n’ubwo afite gahunda yo kubyuka ajya guca mu cyuma, atizeye ko abashaka kwegura umutwe. Ati ” Nakubiswe n’umuntu wakoze ikosi, urumva navunaguritse. Ndasaba ubutabera.”

BWIZA ntiyashoboye kuvugana na Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel ku bibavugwaho. Nibaboneka bazahabwa umwanya kugira ngo nabo bavuge ku byo bashinjwa na Sangwa Olivier.

BWIZA yandikiye ubutumwa bugufi Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda imubaza ibyerekeye ayo makuru, nta gisubizo turabona. Nadusubiza turaza kubagezaho ibyo yadutangarije.

bzxgngxdgdxmuta7e3fay8-592-80.jpg
Mugisha Samuel uvugwaho gukubita motari Sangwa Olivier/interineti

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Abo bantu bahanwe by’intangarugero uko nuguhohoyera umuntu witwaje icyuricyo

  2. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Abo bantu bahanwe by’intangarugero uko nuguhohoyera umuntu witwaje icyuricyo

  3. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    RIB ikurikirane abo bantu uwo mumotari abone ubutabera

  4. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    RIB ikurikirane abo bantu uwo mumotari abone ubutabera

  5. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Kuki mwandika mundimi zamahanga gusa kandi tugomba guhatanira akazi nkabanyagihugu nshobora kuba ntazi izondimi ariko mfite undi washobora kubikora

  6. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Kuki mwandika mundimi zamahanga gusa kandi tugomba guhatanira akazi nkabanyagihugu nshobora kuba ntazi izondimi ariko mfite undi washobora kubikora

  7. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Birababaje cyane kubona hari abantu bagikubita abandi bigeze aha. Motar ntagire impungenge RIB ntawe itoranya arabona ubutabera nkuko bukwiriye.

  8. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Birababaje cyane kubona hari abantu bagikubita abandi bigeze aha. Motar ntagire impungenge RIB ntawe itoranya arabona ubutabera nkuko bukwiriye.

  9. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Ibyo se biracyabaho mu Rwanda kumuntu akubitwa hitwajwe icyumukubita aricyo cg ibindi! Abo bantu bahanwe byintangarugero bibere abandi urugero

  10. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Ibyo se biracyabaho mu Rwanda kumuntu akubitwa hitwajwe icyumukubita aricyo cg ibindi! Abo bantu bahanwe byintangarugero bibere abandi urugero

  11. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Sha nukuri birababaje Gus polc Irebe neza uwomugabo ashoborakuba Atari umusirikare ntakuntu waba ushinzwe kurinda abaturage akaba ariwowe ubahohotera birababaje

    1. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
      Koko ubwo ntiwigiza nkana? Ari biriya se ari no kuvana umugabo ku bulili ugafata umugore ku ngufu, ikirusha ikindi ububi ni ikihe? Umunyarwanda yumvise ko iyo bavuze Afande, agomba guceceka. iby’ubutabera biba bigiye ku ruhande. Ahubwo mfite ubwoba ko iki kinyamakuru bagifunga yuko cyasize Afande hanze.

    2. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
      Koko ubwo ntiwigiza nkana? Ari biriya se ari no kuvana umugabo ku bulili ugafata umugore ku ngufu, ikirusha ikindi ububi ni ikihe? Umunyarwanda yumvise ko iyo bavuze Afande, agomba guceceka. iby’ubutabera biba bigiye ku ruhande. Ahubwo mfite ubwoba ko iki kinyamakuru bagifunga yuko cyasize Afande hanze.

    3. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
      Koko ubwo ntiwigiza nkana? Ari biriya se ari no kuvana umugabo ku bulili ugafata umugore ku ngufu, ikirusha ikindi ububi ni ikihe? Umunyarwanda yumvise ko iyo bavuze Afande, agomba guceceka. iby’ubutabera biba bigiye ku ruhande. Ahubwo mfite ubwoba ko iki kinyamakuru bagifunga yuko cyasize Afande hanze.

    4. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
      Koko ubwo ntiwigiza nkana? Ari biriya se ari no kuvana umugabo ku bulili ugafata umugore ku ngufu, ikirusha ikindi ububi ni ikihe? Umunyarwanda yumvise ko iyo bavuze Afande, agomba guceceka. iby’ubutabera biba bigiye ku ruhande. Ahubwo mfite ubwoba ko iki kinyamakuru bagifunga yuko cyasize Afande hanze.

  12. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Sha nukuri birababaje Gus polc Irebe neza uwomugabo ashoborakuba Atari umusirikare ntakuntu waba ushinzwe kurinda abaturage akaba ariwowe ubahohotera birababaje

  13. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    uyungo ni Mugisha ararangiye arasinda agakubita umuntu bigeze aha?RIB nikore akazi bashyikirizwe ubushinjacyaha bahanwe rwose

  14. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    uyungo ni Mugisha ararangiye arasinda agakubita umuntu bigeze aha?RIB nikore akazi bashyikirizwe ubushinjacyaha bahanwe rwose

  15. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    RIB izakemure ikibazo ikurikije amategeko hatitawe kucyo abo bantu baricyo nkuko uwo muturage abifitiye amakenga! murakoze

  16. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    RIB izakemure ikibazo ikurikije amategeko hatitawe kucyo abo bantu baricyo nkuko uwo muturage abifitiye amakenga! murakoze

  17. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Abo naba star ntibafungwa ejo uraba ubabona bidejyembya. Ahubwo pole nugira Imana bakuvuze cg bakurihe ibyawe

  18. Amafoto: Umumotari avuga ko Mugisha Samuel uzwi mu magare na Ezechiel uvuga ko ari afande bamumennye ijisho
    Abo naba star ntibafungwa ejo uraba ubabona bidejyembya. Ahubwo pole nugira Imana bakuvuze cg bakurihe ibyawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *