Joe Biden yaburiye u Bushinwa ko nibwibeshya bugatera Taiwan Amerika izayitabara

Sangiza iyi nkuru

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutabara Taiwan mu bya gisirikare mu gihe iki kirwa cyaba gitewe n’u Bushinwa.

Ni nyuma y’igihe kirekire u Bushinwa buvuga ko Taiwan ari intara yabwo, yo ikifuza kubwiyomoraho ikaba igihugu cyigenga.

U Bushinwa buvuga ko mu gihe Taiwan yaba ibwiyomoyeho bushobora gukoresha ingufu za gisirikare mu rwego rwo gukomeza kuyigarurira, ingingo butajyaho imbizi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Biden ku wa Kane ubwo yabazwaga niba igihugu cye cyatabara Taiwan mu gihe yaba itewe n’u Bushinwa, yabyemeje agira ati: “Yego, dufite ubushake bwo kubikora.”

Umuvugizi wa White House nyuma yabwiye bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika ko ibyo Perezida Biden yavuze bidasobanuye ko habaye impinduka mu murongo wa politiki yabo ku kibazo cya Taiwan.

Hashize igihe kinini Amerika yarafashe umurongo wa politiki wo ‘kuterekana intego’ yayo ku kibazo cyo gutabara Taiwan.

Ibyo bivuze ko ku bushake bwayo Amerika iterekanaga neza icyo yakora mu gihe u Bushinwa bwaba bugabye ibitero bya gisirikare kuri Taiwan.

Kugeza ubu nta mubano wememwe w’ibihugu uri hagati ya Amerika na Taiwan, gusa Amerika igurishayo intwaro hagendewe ku masezerano bafitanye, avuga ko Amerika igomba gufasha iki kirwa kwirwanaho.

Ubushyamirane bwakomeje gututumba kurushaho mu byumweru bike bishize nyuma y’uko u Bushinwa igurukije indege nyinshi z’intambara mu kirere cy’ubwirinzi cya Taiwan.

Biden yongeyeho ko nta bwoba afite bw’amakimbirane n’u Bushinwa, avuga ko adatinya ko “bari kugira ingufu kurushaho” kuko “Ubushinwa, Uburusiya n’isi yose bazi ko turi igisirikare gikomeye mu mateka y’isi”.

Ubwo yari abajijwe bwa kabiri n’umunyamakuru wa CNN niba Amerika yajya muri Taiwan iramutse itewe n’Ubushinwa, Biden nanone yasubije abyemeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *