fcyrlxexsaciwsb.jpg

Mu kigo ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda hazajya hibukirwa jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda imaze gutangaza ko mu kigo ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda hazajya habera ibikorwa bijyanye no kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, avuga ko iki kigo kizafasha by’umwihariko urubyiruko ndetse n’abahanzi.

Ibihugu byombi mu myaka 27 ishize byarebanaga ay’ingwe nyuma y’uko u Bufaransa bwashyigikiye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi karundura wo kurimbura Abatutsi wagejeje ku mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu 2017, ubwo Perezida Emmanuel Macron yageraga ku butegetsi bw’iki gihugu, ibintu byarahindutse hatangira kugaragara umurongo mushya w’umubano utanga icyizere cyo kuba mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

fcyrlxexsaciwsb.jpg
Ambasaderi w’ u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré (uri hagati) mu kiganiro n’abanyamakuru/RBA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *