Bamwe mu badepite bagize komisiyo yo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije, baranenga akarere ka Rutsiro bitewe n’uko katageza ku baturage ibyangombwa by’ubutaka bwabo kandi kabibitse. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ari ikibazo kigiye kuzakemurwa mu minsi iri imbere. Ni ikibazo cyagarutsweho na bamwe mu badepite bagize iyi komisiyo ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ ubutaka, ubuhinzi,ubworozi n’ibidukikije mu ruzinduko rw’akazi bagiriye mu karere ka Rutsiro tariki 11 Ukwakira 2021, aho bavuze ko umuturage akwiye kuba afite icyangombwa cy’ubutaka cye akaba yacyifashisha mu kwiteza imbere. Depite Maniriho Clarisse yagize ati: “Ibyangombwa by’ubutaka biba byabonetse ariko kugirango abaturage ubwabo bibagereho ugasanga haracyarimo ikibazo kuko birakomeza bikabikwa.” Depite Murebwayire Christine yunzemo ati: “Iyo umuturage adafite icyangombwa cy’ubutaka bwe ngo abashe kuba yakijyana nko kuri banki cyangwa se muri SACCO akirigite ifaranga, ubwo uwo muturage yatera imbere ate? Mugire mubikore vuba vuba buri muturage abone icyangombwa cye kuko twese turabizi akamaro k’icyangombwa cy’ubutaka mu Rwanda.” Ni ikibazo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence avuga ko kiri hafi gukemurwa ku buryo buri muturage ufite icyangombwa cy’ubutaka cye kibitswe n’akarere azakigezwaho bidatinze. Ati: “Hari ibyangombwa by’ubutaka twavanye mu bubiko ku ntara kandi twabivanyeyo kubera natwe twabonaga ari ikibazo dushaka kugirango tubigeze kuri ba nyirabyo … Turateganya kubijyana mu tugari vuba aha noneho imodoka ikajya izenguruka tugahamagara abaturage bakajya baza ku tugari kubifata.” Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro avuga ko kugeza ubwo iyi nkuru yamaraga gutunganywa, ako karere kari kabitse mu bubiko bwako ibyangombwa by’ubutaka by’abaturage bibarirwa mu bihumbi 100 bitaragera kuri ba nyirabyo.


