Polisi ya Uganda ivuga ko umuntu umwe yapfuye naho abandi batatu barakomereka, nyuma y’igisasu cyibasiye igice cy’amajyaruguru cyo mu murwa mukuru Kampala, ahitwa Komamboga. Cyaturitse ku wa Gatandatu mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21h) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa mbili z’ijoro (20h) mu Rwanda mu kabari kanacuruza ibiryo ko mu gice ahanini gituwemo n’abantu. Aho igisasu cyaturikiye hazwiho kugira ‘brochettes’ z’ingurube hamwe n’inzoga, muri ako gace ahanini ko guturamo ko mu nkengero za Kampala, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire uriyo. Uwapfuye bivugwa ko ari umu-serveuse (umugore utanga ibyo kunywa no kurya) w’imyaka 20. Yakomeretse mu mutwe, mu mugongo no ku kuguru kwe kw’ibumoso. Babiri muri batatu bakomeretse bivugwa ko barembye aho bari mu bitaro. Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga, yavuze ko abacyekwa guturitsa icyo gisasu ari abagabo batatu bari biyoberanyije nk’abakiliya. Umwe muri bo bivugwa ko yari afite ibintu bitazwi mu gikapu cya plastike, yashyize munsi y’ameza. Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko “abaturage ntibakwiye kugira ubwoba, tuzatsinda ubu bugizi bwa nabi nkuko twatsinze ubundi bugizi bwa nabi bwose bwakozwe n’ababisha batubaha ubuzima. Tuzafata ababikoze”. Abacyekwa guturitsa icyo gisasu bivugwa ko batumije ibiryo n’ibyo kunywa, ndetse bimwe babihaho abandi bakiliya bari muri ako kabari. Igisasu cyaturitse hashize akanya gato abo bacyekwa bavuye ku meza yabo. Bivugwa ko aho cyageze giturika hangana na metero kare eshanu, bica amarenga ko gishobora kuba cyari igisasu ‘gakondo’ gikoreshwa mu buryo butandukanye n’ubumenyerewe (Improvised Explosive Device). Mu mwaka wa 2010, abantu 74 biciwe mu bitero by’ibisasu ahantu habiri i Kampala ubwo abafana b’umupira w’amaguru barimo bareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Abacuze umugambi w’ibyo bitero, bo mu mutwe wa al-Shabab w’intagondwa ziyitirira idini ya Islam, ubu bari mu gifungo cya burundu muri Uganda.


