Guverinoma y’u Burusiya yafatiye ibihano Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’abandi baminisitiri bakuru muri kiriya gihugu kubw'”urwango” bakomeje kugaragariza u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine.
Abandi bafatiwe ibihano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’u Bwongereza y’Ububanyi n’Amahanga, Liz Truss, Umunyamabanga wa Leta muri Minisetiri y’Ingabo, Ben Wallace, Minisitiri w’umutekano, Priti Patel, uw’Ingabo, James Heappey, Minisitiri w’Intebe wungirije, Dominic Raab n’abandi.
U Burusiya buvuga ko bwafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwihorera ku bihano u Bwongereza bwabufatiye kuva bwatangira intambara na Ukraine.
U Burusiya bwafatiye ibihano bariya bayobozi bakomeye b’u Bwongereza, nyuma y’uko mu kwezi gushize bwari bwanafatiye ibihano nka byo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya mu itangazo yasohoye, yavuze ko yafashe kiriya cyemezo kubera “amakuru ya Londres atagenzuye ndetse na gahunda yayo ya Politiki igamije guha akato u Burusiya ku ruhando mpuzamahanga”, ibiteza uburyo bwo gukumira u Burusiya no guhungabanya ubukungu bwabwo.
Yunzemo iti: “Muri rusange, ubuyobozi bw’ u Bwongereza burimo gukaza nkana ibintu bibera muri Ukraine, gutiza umurindi ubutegetsi bwa Kyiv binyuze mu kubuha intwaro zica ndetse no gukora ubukangurambaga nk’ubwo muri Nato.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru u Bwongereza na Amerika byatangaje ko byafatiye u Burusiya ibindi bihano.
Ni ibihano bikubiyemo ingamba zigamije guca intege ubukungu bw’u Burusiya ndetse no guhana Putin, abayobozi bakomeye mu Burusiya ndetse n’abandi benshi bagiye bungukira ku butegetsi bwe.


