Musanze: Umusore yishimiye ifungwa rya Mutekano amenagura ibirahure by’inzu z’abaturage, polisi itabaye ayitera amabuye

Sangiza iyi nkuru

Umusore bakunze kwita Remy abaturage bavuga ko ari igisambo wo mu Isibo y’Abadatenguha mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yishimiye ko ushinzwe umutekano bita Celestin yafunzwe, maze yirara mu nzu z’abaturage amenagura ibirahure by’inzu z’abaturanyi, na polisi ihagobotse ayitera amabuye.

Abaturage babwiye ikinyamakuru KIBERINKA dukesha iyi nkuru ko “ Uyu Remy asanzwe ari igisambo cyazengereje abaturage muri ako gace”.

Bati, “yamenaguye ibirahuri by’inzu z’abaturage ubwo yishimiraga ifungwa rya Celestin wari ushinzwe umutekano wacu, uherutse gufungwa.” Mutekano Celestin yatawe muri yombi azira kudatanga amakuru ku kibazo cy’abaturage bapfaga kwimana inzira bikagera mu rukiko atayatanze.

Bamwe bavuga ko uyu Remy yakunze gusakirana na mutekano Celestin, ingingo yamuteye kugira ibyishimo birenze kuri uyu wa 30 Ukwakira, akamenagura ibirahuri by’inzu akimara kumva ko uyu mugabo yafunzwe.

Aba baturage bavuga ko bitabaje polisi ikorera mu Murenge wa Cyuve, ariko yahagera akayitera amabuye. Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Isibo y’Abadatenguha, Immaculee Nshimiyimana.

Umuyobozi w’Isibo y’Abadatenguha ati “ Uriya asanzwe ari igisambo ruharwa. N’iyo abantu bicaye ku mbuga abanyura mu rihumye, akinjira akiba. Mutekano Celestin rero ni we wari uzi amanyanga ye yose, bahoraga bahanganye. Buriya kumena biriya birahuri kwari ukwishimira ko abaye amukize, atazongera kumufata cyangwa ngo abangamire imigambi ye.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Marantima, Emmanuel Habyarimana, avuga ko ibyo kumena ibirahuri byakozwe n’uwo Remy wishimiraga ko Mutekano Celestin yafunzwe. Yemeje ko komanda wa polisi yamuhamagaye avuga ko bari baje kureba Remy wangirije inzu z’abaturage, nabo akabatera amabuye.

Mudugudu Habyarimana ati “ Komanda ampamagaye ambaza niba uwo Remy tumuzi, ni umuturage wa hano ariko yarananiranye. Ubu tugiye kumushakisha kuko yangije inzu z’abandi.”

Uyu muyobozi yavuze ko Remy yibeshya niba yumva ko ubwo Celestin afunzwe, agiye kujya akora ibyo ashaka, yiba abaturage. Yavuze ko na we atazamworohera, ngo amureke akomeze kubuza amahwemo abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *