img_20211029_151619_163.jpg

G.S. Kabaya: Ababyeyi batatu nibo bamaze kwishyurira abana Frw yo kurya mu gihe abahiga basaga 650

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabaya ruri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, Jean Damascene Rwarekeyaho, avuga ko kugeza ubu mu mashuri abanza, ababyeyi batatu ari bo bonyine bamaze kwishyura amafaranga yo kugaburira abana babo ku ishuri mu gihe hari abana basaga 650.

Diregiteri Rwarekeyaho mu kiganiro aherutse kugirana na BWIZA ku ngingo zinyuranye, yagarutse ku kibazo cyo kugaburira abana ku ishuri by’umwihariko mu mashuri abanza aho bitari bimenyerewe n’ababyeyi.

Uyu muyobozi ati ” Ababyeyi bafite abana mu mashuri abanza ntibaritabira kwishyurira abana babo ibyo kurya bitekerwa ku ishuri. Ubu difute ababyeyi batatu gusa bamaze kwishyura kandi urabona igihe amashuri yatangiriye. Ni ikibazo dusaba ko ubuyobozi bw’inzego zibanze bwadufasha gukemura, bagahwitura ababyeyi babakangurira kwishyura.”

Yavuze ko mu mashuri yisumbuye bari bamaze kumenyera ku ishyura nta kibazo kinini kirimo n’ubwo nabo bose batari bishyura. BWIZA yeretswe gitansi eshatu zonyine zari mu bubiko.

Abajijwe uko bari kubasha kugaburira abana muri iki gihe, ati ” Uzumva bavuga ngo ibiryo bahabwa ni bike. Ni ikibazo cy’uko hishyuye bake. Turi gukoresha ubufasha Leta itanga kandi nabwo kubera kubutangaho imisoro dusigarana amafaranga make kuyahamo ibiryo ugaburiya abana 1,000 biga hano ni ikibazo.”

Rwarekeyaho asaba Leta ko yakuraho umusoro kuri aya mafaranga 57 agenerwa umwana umwe kuko ngo “Tuyasoraho 21, urumva haba hasigaye make cyane.”

img_20211029_151619_163.jpg
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabaya, Jean Damascene Rwarekeyaho mu kiganiro na BWIZA

Yasabye MINEDUC kwegera abayobozi b’ibigo we yita abatekinisiye, ikamenya ibibazo bihari kurushaho. Yashimiye Minisitiri w’Uburezi, Dr Mujawamariya Valentine ku cyemezo cyo gusibiza abana batatsinze. Ati ” Twari twarabisabye. Ni icyemezo cyadushimishije.”

Ku kibazo cy’abanyeshuri bakigaragara mu isanteri ya Kabaya bazerera, barya ibisheke, abandi bagura imbanda mu gihe cy’amasomo cyangwa bategereje kurya, Rwarekeyaho yavuze ko biterwa n’uko ikigo kitazitiye hose.

img_20211029_150715_206.jpg
Uruzitiro rw’ishuri rutaruzura rutuma abanyeshuri batoroka bakajya kurya imbada/BWIZA 2021

img_20211029_150708_464.jpg
Uruzitiro rw’inyuma kuri G.S. Kabaya rutubatse rutuma abanyeshuri bazerera mu isanteri ya Kabaya/BWIZA 2021

Avuga ko ibi bituma abana babaca muri humye bagatoroka gusa ngo ufashwe abihanirwa n’ubwo hatabura abatoroka. Avuga ko bagishakisha ubushobozi ngo bubake urukuta rw’ishuri rurangire kuko BWIZA yahasanze fondasiyo gusa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. G.S. Kabaya: Ababyeyi batatu nibo bamaze kwishyurira abana Frw yo kurya mu gihe abahiga basaga 650
    Ibi bintu byo kwishyuza amafranga yo kugaburira abana ku ishuli biragoranye cyane kandi abana ntacyo bibafasha rwose.

    Bigora ababyeyi gusa kubera ayo mafranga y’inyongera baba badafite kandi n’abana ubwabo ntacyo barya gifatika.

    Hari n’aho baherutse kubiriza ubusa ngo ntibarishyura bose.

  2. G.S. Kabaya: Ababyeyi batatu nibo bamaze kwishyurira abana Frw yo kurya mu gihe abahiga basaga 650
    Ibi bintu byo kwishyuza amafranga yo kugaburira abana ku ishuli biragoranye cyane kandi abana ntacyo bibafasha rwose.

    Bigora ababyeyi gusa kubera ayo mafranga y’inyongera baba badafite kandi n’abana ubwabo ntacyo barya gifatika.

    Hari n’aho baherutse kubiriza ubusa ngo ntibarishyura bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *