Iyirukanwa ry’umunyeshuri witwa Ishimwe Jean de Dieu wiga ku kigo cy’ishuri cya ET Karuganda kiri mu Karere ka Burera ntirivugwaho rumwe hagati y’umubyeyi we ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri. Kuwa wa 2 Ugushyingo 2021 umubyeyi wa Ishimwe Jean de Dieu, Ndagijimana yavugaga ko kugeza magingo aya ataramenya impamvu umwana we yirukanywe mu kigo cy’ishuri kandi bazi neza ikibazo afite cy’imvune yagize mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Hari ibaruwa igaragaza ko yashyikirijwe umwana we wirukanwe kuwa 31 Ukwakira 2021 ndetse na we akayisinyaho. Ndagijimana yavuganye n’itangazamakuru ati ” Umwana wanjye yagize imvune yatumye ashyirwamo na tije, nyuma aza kumva ari kuribwa cyane biba ngombwa ko ajya kongera kwivuriza mu Ruhengeri, ahawe uruhushya n’ubuyobozi bw’ishuri yigaho,uyu mubyeyi avugako yari yarasabiye umwana uruhushya rwo gutunga telefoni ariko yabikwagwa na Animateri waje no kumwirukana ngo kuko uyu mwana yayiherwagaho amakuru y’uburyo yajya yivuza ndetse anavugako umunsi yajyaga kwa muganga yagiye kuyifata kwa animateri kugirango bamwohererezeho amafaranga ari bukoreshe kwa muganga.” Umuyobozi wa ET Karuganda, Nsengimana Martin, yatangarije BWIZA ko impamvu yo kwirukana umunyeshuri Ishimwe Jean de Dieu, umubyeyi we ayizi neza, amugira inama yo gufasha umwana we kubona ishuri. Diregiteri Nsengimana ati ” Uwo munyeshuri tumureze umwaka wose arwaye. Telefone ye yavuganiragaho n’abaganga ku bijyanye no kuzajya yivuza yabikwaga na animateri, ni smartphone. Twamufatanye akandi gaterefone gato mu ijoro ka kabiri tutari dusanzwe tuzi ko agatunze, ari kukavugiraho ari nako asakuriza abandi bana.” Yakomeje agira ati ” Uyu munyeshuri n’umubyeyi we twavuganye kuri icyo kibazo, dusaba ko yamushakira ahandi yiga kuko twamugiriye inama ku makosa ye menshi biranga. File ye iri hano rwose, ntako tutagize tumugira inama ariko byaranze. Urebye n’amagambo aba yavugiye hano noneho n’umubyeyi we ugasanga aramushyigikiye. Uwo mubyeyi aherutse no kujya kwa minisitiri.” Uyu murezi yahakanye ko bimye Ishimwe indangamanota ye bitandukanye n’ibyari byavuzwe mu itangazamakuru. Yavuze ko kuri iyi ngingo batakwima umwana indangamanota ye gusa ngo umubyeyi we azi neza ibyo agomba gukora ngo akemure iki kibazo. Yavuze ko Ishimwe azakirwa ahandi nk’uko na ET Karuganda nayo yakira abo bayoherejemo kandi wenda ahandi barananiranye.

4 Responses
Iyirukanwa ry’umunyeshuri wo kuri ET Karuganda ntirivugwaho rumwe
Umuyobozi w’iri shuri simpfe ko yanirukanye umwana ariko nawe ubanza adashotse, jye maze kuvugana nawe inshuro ebyiri zose nkumva yibereye mu kinya. Ishuri riyoborwa na Animateur niwe ukora ibyo yishakiye wabaza umuyobozi ukumva ararya indimi. Mureke umwana yige niba ari telefone gusa yafatanywe, umwana arakosa kandia kagororwa agasubira ku murongo.

uyu muginga wagirango irishuli nirya se! Ubwo urabuza umwana kwiga kubera iiki? ahubwo nawe ukwiye kwirukanwa!
Iyirukanwa ry’umunyeshuri wo kuri ET Karuganda ntirivugwaho rumwe
uyu muginga wagirango irishuli nirya se! Ubwo urabuza umwana kwiga kubera iiki? ahubwo nawe ukwiye kwirukanwa!