Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, bigaruriye ibirindiro by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu duce twa Canzu na Ronyinyi ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru ataremezwa na FARDC avuga ko mu ma saa yine yo mu ijoro ryakeye ari bwo abitwaje intwaro bateye muri turiya duce turi hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, mbere yo kutwigarutira.
Bamwe mu baturage ba RDC batuye muri turiya duce bavuga ko hari abaraye bahunga ijoro ryose kubera imirwano, ku buryo hari n’abambutse bakajya muri Uganda.
Umutwe wa M-23 uyobowe na Sultan Makenga ni wo bivugwa ko wateye muri turiya duce twahozemo ibirindiro byawo uturutse muri Uganda.
Bivugwa ko ingabo za FARDC kuri ubu ziri kwisuganyiriza ku birometero bibarirwa muri bitanu uvuye mu duce twafashwe.
Kuri ubu nta mutwe urigamba gufata turiya duce dusanzwe tubarizwamo imitwe itandukanye irimo n’uwa FDLR ukomoka hano mu Rwanda.
I Rutshuru humvikanye imirwano hagati ya FARDC na bariya barwanyi, nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru igisirikare cya FARDC nanone kirwanye n’abashakaga kwigarurira Umujyi wa Bukavu wo muri Kivu y’Amajyepfo.



2 Responses
Rutshuru: Abitwaje intwaro bataramenyekana bigaruriye ibirindiro bya FARDC
Ibibera muri Congo ni comed pe!
Rutshuru: Abitwaje intwaro bataramenyekana bigaruriye ibirindiro bya FARDC
Ibibera muri Congo ni comed pe!