Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II yageze i Kigali mu Rwanda kuri uyu Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita, ikazahamara iminsi ine nyuma ikazasubizwa mu Bwongereza mu mwaka utaha imaze kugezwa no mu bindi bihugu.

Iyi nkoni itambagizwa ibihugu 72 biba mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza,Commonwealth.

Mu gitondo cy’uyu munsi nibwo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Hon Omar Daair kuri Twitter yatangaje ko inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza iri bugere i Kigali.

Daair yavuze ko yishimiye ko iriya nkoni isanze ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda kandi ngo birashimishije mu gihe ibihugu bigize uriya muryango byitegura kuzitabira imikino izabera i Birmingham mu mikino ya Commonwealth izaba mu mwaka wa 2022.

Yasobanuye ko iriya nkoni igaragaza umurunga uhuza ibihugu bigize Umuryango mugari wa Commonwealth.

Iyi nkoni izasubira mu Bwongereza tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza izaba itangiye i Birmingham.

Iyi nkoni igeze mu Rwanda ivuye muri Uganda aho yari yakiriwe na Madamu wa Perezida Museveni Yoweli Kaguta, Janet Kataha Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi na Siporo.

Ni ku nshuro ya Gatatu iyi nkoni ije mu Rwanda. Ubwa mbere yahageze mu mwaka wa 2014, ubwa kabiri ihagera muri 2017.

Iyi nkoni izatambagizwa ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo Urwibutso rwa Kigali, Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, Lycée de Kigali (mu rwego rwo guhuza Siporo n’uburezi), Stade ya Cricket i Gahanga, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside n’ahandi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda
    Ibi njye mbona ari ubukoroni bubi n umurengwe iyo nkoni se ije kugaburira nde mu bantu bakeneye ibiribwa. Ubwo kandi bayitegera indege n’abayiherekeza. Ni hatari.

  2. Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda
    Ibi njye mbona ari ubukoroni bubi n umurengwe iyo nkoni se ije kugaburira nde mu bantu bakeneye ibiribwa. Ubwo kandi bayitegera indege n’abayiherekeza. Ni hatari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *