Kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali biratangirana na Mutarama 2017

Sangiza iyi nkuru

Umushinga wari utegerejwe wo kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko utangirana n’ukwezi kwa Mutarama tugiye kwinjiramo nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara miliyoni hafi 76 z’Amadolari y’Amerika.

Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazakorwa kilometer zigera muri 52, hakazibandwa cyane ku kwagura imihanda ku buryo umuhanda uzajya ugendamo imodoka 2 ziteganye ku ruhande rumwe n’izindi 2 ziteganye ku rundi.

Ikigo cy’Abashinwa, China Road Bridge Corporation, ni cyo cyigiye kwita kuri iyi mirimo nk’uko Umujyi wa Kigali uvuga.

Uyu mushinga witezweho kuzagabanya akavuyo mu muhanda, cyangwa Traffic jams mu Cyongereza, cyane cyane mu masaha ya mugitondo abantu bajya mu mirimo na nimugoroba bayivamo. Iki kibazo bikaba byarakunze kuvugwa ko giterwa n’ikibazo cy’imihanda mito no kutagira imihanda ihuza ibice bitandukanye by’umujyi.

Bwana Busabizwa Parfait, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko ibintu byose byamaze gutegurwa ngo uyu mushinga utangire muri uku kwezi kwa mbere (Mutarama 2017).

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze ko amafaranga azakoreshwa muri uyu mushinga yavuye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, ariko ikijyanye no kwimura abantu ahazanyuzwa imihanda bikaba bireba Guverinoma y’u Rwanda.

Ikiguzi cyo kwimura kirabarirwa muri miliyari 4 z’Amanyarwanda, ndetse abantu bamwe bakaba barishyuwe hari n’abatangiye kwimuka.

Amategeko yo kwimura ateganya ko umuntu umaze guhabwa ingurane, aba agomba kwimuka mu minsi itarenze 90.

Busabizwa yagize ati: “Kwagura imihanda bizaba mu byiciro bibiri; icya mbere ni uguturuka kuri rond point mu mujyi ugana Gatsata, Kanogo, Rwandex no kuri Prince House I Remera. Ibi byose bizaba ibirometero hafi 54,”. Yongeyeho ko icyiciro cya kabiri ari ukuva Nyacyonga, Nduba, Nyamirambo no mu bice bya Rugando.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *