Mu gihe umwaka wa 2016 uri mu marembera naho uwa 2017 ukaba usigaje iminsi mike ngo utangire, hari ibintu bitazibagirana byaranze ubutabera bw’u Rwanda, kutanyurwa n’uko imanza ziciwe, kujurira, gukatirwa ku bari barananiye inkiko, koherezwa mu Rwanda kw’abari baragiye mu mahanga basize bakoze ibyaha bya Jenoside bidasaza mu Rwanda n’ibindi byinshi nibyo byaranze 2016 mu butabera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi nkuru turibanda ku bihe by’ingenzi byaranze umwaka wa 2016 mu Rwanda mu nzego z’ubutabera, bikagarukwaho cyane n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda no hanze yarwo mu buryo butandukanye.
Urubanza rwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be, bati “Ibi birego bifitanye isano na bene wacu biyomoye ku butegetsi bw’u Rwanda”

Col Tom Byabagamba yahamijwe ibyaha byo gusebya leta no gushaka guteza imvururu mu baturage
Uyu Col Tom yahoze akuriye itsinda ry’Abasirikare barinda Umukuru w’igihugu, kuri ubu yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare zose yari afite, yakatiwe umunsi umwe Gen Frank Rusagara we uzafungwa imyaka 20 naho Serg Francois Kabayiza wari umushoferi wa Gen Rusagara we yakatiwe imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.
Aba bose bahakanye ibyaha bashinjwa bavuga ko bifitanye isano no kuba hari bene wabo batavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Aba bose bajuririye imyanzuro y’urukiko ariko umwaka urangiye ntagikozwe ku bujurire bwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubanza rwa Ingabire Victoire rwagarutse mu majwi, ubu ngo noneho ruzakomereza muri EAC

Muri uyu mwaka nibwo itsinda ry’abadepite bavuye mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi basuye u Rwanda bataha bavuga ko u Rwanda rwabangiye gusura Ingabire Victoire ufungiwe muri 1930 kubera ibyaha ashinjwa bifitanye isano no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba badepite banasabye ko uru rubanza rwasubirwamo hagashakisha ibimenyetso bundi bushya ariko u Rwanda rwateye utwatsi iki gitekerezo ruhamya ko inkiko zarwo zakoze akazi neza kandi mu buryo bujyanye n’amategeko, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yaje no gutangaza ko aba badepite bari bafitanye umubano wihariye n’abo mu muryango wa Ingabire Victoire.
Ingabire Victoire yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yaje guhamwa n’ibyaha byo kubuza igihugu umudendezo,… akatirwa gufungwa imyaka 15.
Ikirego cya Ingabire Victoire wo mu ishyaka rya FDU Inkingi ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda cyagejejwe mu rukiko rw’akarere rw’uburenganzira bwa muntu (East African court of human right) gusa u Rwanda ntirukibarizwa muri uru rukiko.
Maitre Ntaganda Bernard aracyafungishijwe ijisho
Maitre Ntaganda Bernard washinze ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda, kuri ubu yahanishijwe gufungishwa ijisho aho atemerewe kurenga imbibi za Kigali ndetse akajya yitaba ubutabera buri ku wa gatanu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kwiyitirira umutwe wa politiki utemewe n’amategeko, gushaka guteza akavuyo mu baturage, gusuzugura amategeko no gukoresha inama z’ishyaka ritemewe mu Rwanda.
Maitre Ntaganda Bernard n’ubwo ari we washinje ishyaka rya PS Imberakuri, kuri ubu afatwa nk’umuyobozi w’iri shyaka ariko igice kimwe kuko ryacitsemo ibice bibiri, ikindi kiyoborwa na Mukabunani Christine, ni nacyo cyemewe mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2016 isize mu Rwanda hari imanza z’Abashinjwa Iterabwoba
Bisa nk’aho byabaye bishya ku Rwanda n’Abanyarwanda kumva ko hari abantu batangiye ibikorwa by’iterabwoba n’icengezamatwara mu Rwanda, ubu mu nkiko hari imanza 20 z’abashinjwa iterabwoba naho abandi 5 bo bararashwe barapfa bazira iterabwoba.
Muri aba 5 barashwe, bane bose bari bafitanye isano n’idini ya Isilamu ndetse umwe yari n’umuyobozi muri iri dini (Muhammed Mugemangango) naho undi umwe we byaketswe ko yinjizaga Abanyarwanda mu mutwe wa ISIS.
Agaruka kuri ibi bikorwa by’iterabwoba, umuyobozi wa polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yagize ati “Kuri ubu turi mu rugamba rw’iterambere ry’u Rwanda. Nta kindi kintu dukeneye. Umuntu wese ushaka kuzana indi ntambara cyangwa ushaka kuzana ibibazo birimo iby’iterabwoba, byaba ari ikibazo gikomeye. Tugomba gufatanya mu kubirwanya.”
2016 yahangamuye Dr Leon Mugesera avuga ko azajurira

Dr Leon Mugesera wari umaze imyaka igera kuri 4 aburana ibyo bamwe bafataga nk’amatakirangoyi byarangiye akatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose ashigaje ku isi, Dr Mugesera yashinjwe ibyaha bya Jenoside byose bikubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu mwaka wa 1992, ryafashwe nk’iryahamagariye Abahutu kwica Abatutsi ari nabyo byaje kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Mugesera yanze kwemera ibirego yaregwaga avuga ko iri jambo ryahawe ubundi busobanuro ndetse ko hari n’uburyo ngo ryaba ryarageze mu rukiko ritagifite umwimerere, Mugesera yoherejwe kuburanira mu Rwanda n’igihugu cya Canada mu mwaka wa 2012.
Abandi nka Pasiteri Jean Uwinkindi, Bernard Munyagishari, Mbarushimana Emmanuel, Jean Habyarimana ndetse n’abandi bakomeje gufungwa mu gihe imanza zabo ku byaha bya Jenoside zitaraba itegeko kuko bose bajuririye ibihano bahawe.
2016 Isize u Rwanda rwiyemeje gukurikirana Abafaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bamwe mu basirikare b’Abafaransa bari bari mu Rwanda muri 1994 ubu bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwifuza gukurikirana ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hategerejwe igisubizo kizatangwa n’ubutegetsi bw’Ubufaransa kugirango aba basirikare bagera kuri 22 bakuru batangire gukurikiranwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
2016 Abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside batawe muri yombi boherezwa n’amahanga kuburanira mu Rwanda

Ibihugu nk’Ubuholandi na Canada byagaragaje ubushake bugaragara bwo guca umuco wo kudahana byohereza Abanyarwanda kuburana ku byaha bashinjwa bya Jenoside bitajya bisaza naho nyuma y’igitutu cy’itangazamakuru igihugu cya Malawi cyemera guta muri yombi Murekezi Vincent.
Abandi banyarwanda nka Mugimba Jean Claude na Iyamuremye Jean Baptiste ubu bari mu butabera nyuma yo kugezwa mu Rwanda
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2016 isize Maitre Uwizeyimana Evode ari muri Guverinoma n’ubwo yigeze kuyituka
Maitre Uwizeyimana Evode wahoze arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma akaza kubuhabwamo akazi aho yabanje kuba Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko, Evode ubu ni umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera.

Mu bindi, ubu polisi y’u Rwanda yagizwe urwego rurebererwa na MINIJUSTE, minisiteri y’umutekano yayoborwaga na Sheik Musa Fazil Harerimana ubu yabaye amateka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


