Perezida wa nyuma wayoboye Guverinoma y’ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo, Frederik Willem de Klerk, yapfuye afite imyaka 85.
De Klerk yasangiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel na Nelson Mandela mu 1993 ubwo yahagarariraga iherezo ry’ubutegetsi bw’abazungu bo muri iki gihugu.
Euronews dukesha iyi nkuru ivuga ko yapfuye nyuma y’igihe ahanganye na kanseri iwe mu gace ka Fresnaye gaherereye mu Mujyi wa Cape Town, nk’uko umuvugizi wa F. W. de Klerk Foundation yabyemeje kuri uyu wa Kane.

De Klerk ni we mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ku ya 2 Gashyantare 1990, watangaje ko Mandela azava muri gereza yari amazemo imyaka 27.
Iri tangazo ryahaye ingufu igihugu cyari kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo cyotswa igitutu ndetse cyamaganwa na benshi ku Isi kubera imiyoborere y’ubugome y’ivanguraruhu izwi ku izina rya Apartheid.


