Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame biravugwa ko yemereye mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kubakira umudugudu w’Icyitegererezo abaturage basenyewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.
Mu gihe muri iyi minsi umubano w’ibihugu byombi wongeye kutavugwaho rumwe nyuma y’igitero cyo mu kuwa 7 na 8 Ugushyingo igisirikare cya Congo (FARDC) cyavuze ko cyagabwe n’umutwe wa M23 uturutse mu Rwanda, abayobozi b’ibihugu byombi bo bakomeje kugaragaza ibimenyetso byo kurushaho kwegerana.
Ngo usibye amasezerano atandukanye haba mu by’umutekano n’ubukungu yashyizweho umukono muri aya mezi ashize, biravugwa ko Perezida w’u Rwanda yaniyemeje kubakira Umudugudu w’Icyitegererezo, abagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi 2021.
Amakuru Jeune Afrique, dukesha iyi nkuru, ivuga ko arimo kuyigeraho, avuga ko ibi Perezida Kagame yabyemereye Tshisekedi ubwo bahuraga ku itariki ya 26 Kamena i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’umunsi umwe babonaniye mu Karere ka Rubavu bihana imbibi.
Muri aka karere hahungiye abaturage benshi baturutse i Goma no mu bice bihegereye bahunze iruka rya Nyiragongo, baje guhunguka bakajyanwa muri bus z’Abanyarwanda.

6 Responses
Perezida Kagame ‘yemereye’ Felix Tshisekedi Umudugudu w’icyitegererezo
Hehehehe! Ndumiwe pe! Nonese twubakira Kongo tuyirusha amikoro? Byaba se bya bindi twamaganye byo kubona dufashwa n’ibihugu bimwe na bimwe by’Uburayi ariko tugasubira inyuma tugafasha amakipi y’imipira yabo ngo turamamaza Urwanda? Kongo ifite ubukire buhagije kandi ibihugu bikize biyiha imfashanyo nini, irenze kure iyo Urwanda ruhabwa. Twafasha Kongo tubihereye he?

Gutanga numutima wa kimuntu si ukuba utunze ibyamirenge cyangwa ibyagusagutse,baca umugani mukinyarwanda ngo ndakubonye iruta ndakuzirikana muvandimwe.(bivuze ngo icyo umuntu agusanganye kimuhe utamuteze iminsi ngo nzabanza mere gutya.
Niba aribyo rwose ntako bisa njye ndabishimye

Nuguhumirwa politics ninziza ngo
Urwanda rwubakire congo amaZu