Uganda: Agace gatuwe n'ababa muri Nyakatsi kibasiwe n’inkongi y'umuriro

Sangiza iyi nkuru

Abantu basaga 30 bo mu karere ka Tororo mu gihugu cya Uganda bamaze amajoro barara munsi y’ibiti nyuma y’uko inzu zabo zibasiwe n’inkongi baro mu birori bya Noheli.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu avuga ko aka gace kari gatuwe n’abantu baba mu nzu z’ibyatsi, zibasiwe n’inkongi batazi icyayiteye ubwo barimo bizihiza Noheli.
Fredrick Angura, ni Depite uhagarariye aka karere mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda. Avuga ko abasaga 30 bari kurara munsi y’ibiti ariko iyi nkongi ikaba nta we yahitanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
nyak
Umuriro wavaga ku nzu imwe ikajya ku yindi biba uruhererekane kubera umuyaga ku buryo imiryango myinshi ntaho ifit ho kuba bityo uyu mudepite akaba asabira aba baturage inkunga.
Ni mu gihe no kuri uyu wa 27 Ukuboza 2016 akabari ko mu mujyi wa Kampala kazwi nka Bar Casablanca nako kafashwe n’inkongi itaramenyekana icyayiteye.
inko inkong
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *