Twagiramungu Faustin ngo aracyafite akabaraga ariko aracyashidikanya kuza kwiyamamaza muri 2017

Sangiza iyi nkuru

N’ ubwo umunyapolitiki Twagiramungu Faustin utavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda yemeza ko ari umudemokrate ku bwo kutifuza gukemura ibibazo abicishije mu ntambara ahubwo bigaca mu nzira ya politiki kenshi yagiye yinyuramo avuga ko azakoresha ibishoboka kugira ngo arwanye Leta ya Paul Kagame.
Ibyo byatangiye kugaragara mu mwaka w’ 2003, nyuma y’ aho Rukokoma yiyamarije umwanya wa Perezida w’ igihugu agatsindwa abonye amajwi atageze kuri ane bivuze ko hasi cyane y’ uwo bari bahanganye.
Bwa mbere Twagiramungu yiyemeza kuyoboka inzira y’ intambara mu kurwanya urugamba rwe rwa politiki, byabaye mu gihe yiteguraga gutaha na Semushi Karangwa bikarangira ambasade imwimye visa.
Rukokoma
Icyo gihe yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga ko azaca mu kirere cyangwa se mu mazi ariko akagera mu Rwanda.
Dusesenguye iyo mvugo ye, dusanga Rukoma yashakaga kwerura ko nta yindi nzira yabona yamufasha gutaha mu Rwanda.
Yagize ati:” Nzataha kuneza(mu nzira ya politiki iboneye) bitaba ibyo ngataha ku nabi(arwana akoresheje intwaro)”.
Na nyuma y’ aho , mu Bubiligi Rukokoma yigeze guhura na Gen. BEM aramuseka cyane amubwira ko nta jenerari uhunga amukangurira ko ahubwo akwiriye kujya kurwana na bagenzi be mu Rwanda.
Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu yatsinzwe mu matora aheruka mu 2003 , we yabwiye Isango star ko n’ubundi ngo asanga nta mpamvu ziriho zamubuza kwiyamamaza mu 2017.
Twagiramungu aracyafite inzozi zo kuba Perezida
Mu magambo ye yagize ati:”Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byanjye ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibindi byo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba ko umuntu ashaje”.
“Niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byanjye biracyari bya bindi, none ho nibabona ntiyamamaje bazareke namamaze uwo nkunda, nta n’umwe ufite uburenganzira keretse nibahindura itegeko nshinga, bazarihindure noneho bavuge ko abantu bafite imyaka nk’iya Twagiramungu badashobora kuza kwiyamamaza.”
Abajijwe niba koko mu mwaka wa 2017 ubwo manda ya kabiri ya Perezida Kagame izaba igeze ku musozo bityo amatora akaba aribwo azaba ategerejwe, Twagiramungu yasubije ko ashatse kuza kwiyamamaza nta muntu n’umwe wabimubaza.
Mu magambo ye yagize ati:” Ibyo ntabwo ari ibanga, nshatse kuza nta muntu wabimbuza, sinzi igituma abantu bakomeza kwibaza ngo waza kwiyamamaza? Nimvuga ko ntaza nabyo nzabivuga.”
Twagiramungu yabaye Minisitiri w’intebe mu mwaka wa 1994 kugeza ubwo yegura mu mwaka wa 1995, akaba ariwe mukuru wa Guverinoma wa mbere wabayeho nyuma yaho FPR ifatiye Kigali. Nyuma nibwo yagiye mu buhungiro mu gihugu cy’Ububiligi aho amaze imyaka irenga 10 aba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *