Mali nayo yaba igira uruhare mu irekurwa ry’Abanyarwanda bakoze jenoside bahafungiye

Sangiza iyi nkuru

Kurekura abahamijwe ibyaha bya jenoside bari bafungiye muri Mali batarangije igihano bakatiwe guherutse kuba mu ntangiriro z’Ukuboza, ubwo harekurwaga Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo, kwababaje Guverinoma y’u Rwanda, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, ndetse bikoma umucamanza Theodor Meron wabarekuye, ariko ngo igihugu cya Mali nacyo cyaba kigira uruhare muri ibi bintu.

Ferdinand Nahimana na Padiri Rukundo bahamijwe n’Urukiko rwa Arusha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe akatirwa gufungwa imyaka 30 undi 23, boherezwa gufungirwa muri gereza y’i Koulikoro muri Mali, mu birometero 60 uvuye mu murwa mukuru, Bamako.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kunenga uyu mucamanza Meron, ukuriye urukiko rwashyiriweho kurangiza ibibazo bitarangijwe n’urukiko rwa Arusha (TPIR), ukomeje kurekura abahamijwe ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarangije ibihano byabo, ngo umubano uri hagati y’abayobozi ba Mali n’Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside bafungiye Koulikoro nawo ni ikibazo nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga.

Mu 2012, Guverinoma y’u Rwanda yanenze uko aba bantu bafungiye muri Mali babayeho ubuzima buhenze ku buryo utamenya ko bafunze. Iyi nkuru ikaba ivuga ko mu gutangaza ko aba baheruka bagiye kurekurwa, hagaragaye ko n’inzego z’ubutabera n’iza gereza za Mali zashyigikiye ubusabe bw’aba bantu bwo kurekurwa zigaragaza ko bitwaye neza aho bafungiye zigaragaza ko bakwiye gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ngo nubwo bimeze gutyo, usibye na Nahimana wanditse mu 2011 igitabo gihakana Jenoside yakorewe Abayahudi, abarekuwe bose nta wigeze agaragaza kwicuza ku byaha yakoze. Ese niba ari byo, ibi Mali yaba ibifitemo izihe nyungu?

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Tubibutse ko Nahimana yahoze ari umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, akaba umwe mu bashinze Radio RTLM ifatwa nk’iyamamaje bikomeye urwango n’amatwara yo gukora Jenoside, yanashinzwe n’abantu b’imena barimo Felicien Kabuga na n’ubu ugishakishwa. Yatawe muri yombi mu 1996 aza guhamwa n’ibyaha bya jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside, kuyigiramo uruhare n’ibindi bitandukanye mu Ukuboza 2003.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *