Nyuma y’aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, John Kerry, Umunyamamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, agaragarije impamvu igihugu cye giherutse gutererana Israel muri Loni ku mwanzuro iherutse gufatirwa, agatangaza ko leta 2 zigenga, Israel na Palestina, ari cyo gisubizo cyonyine cy’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagize icyo abivugaho agaragaza ko atari we uzabona ubuyobozi bwa Obama buvuye mu nzira Trump nawe amwereka ko abari inyuma nk’uko bigaragara mu butumwa kuri twitter bahererekanyije.
Mu ijambo rye avuga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, kuri uyu wa 28 Ukuboza 2016, aganisha ku makimbirane hagati ya Israel na Palestina, John Kerry yatangaje ko leta 2 ari yo nzira yonyine y’amahoro arambye hagati ya Israel na Palestina.
Kuri uyu wa 23 Ukuboza, nibwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano katambukije umwanzuro wubuza igihugu cya Israel gukomeza kuba mu ntara za Palestina yigaruriye ari zo West Bank na Yerusalemu y’Iburasirazuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirebera ntizakoresha ubushobozi zifite muri aka kanama ngo zitambike uyu mwanzuro nk’uko zakunze kubigenza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo John Kerry yemera ko kubaka hariya hantu atari yo ntandaro y’amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ariko hatakwirengagizwa ikibazo biteje ku mahoro.
Ibi rero byongeye kuzamura uburakari bwa Israel yari iherutse gutereranwa, maze Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ahita agaragaza ko atari we uzabona ubuyobozi bwa Obama buvuyeho agakorana na perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse gutorwa, Donald Trump.
Minisitiri w’intebe wa Israel yanabajije ukuntu umuntu yabana n’umuntu utemera ko yabaho.
Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye Darron, nawe yaje kugira icyo avuga atangaza ko inzira rukumbi ishoboka ari uko Abanyapalestine bakumva ko bagomba kwamagana iterabwoba, bagahagarika kurikongeza barangiza bagasubira ku meza y’ibiganiro.
Umuyobozi wa Palestina, Mahmoud Abbas, nawe yahise asa nk’usubiza Ambasaderi Danny Danon avuga ko nabo bazasubira mu biganiro ari uko Israel yahagaritse kubaka aho yigaruriye igashyira mu bikorwa ibyemeranyijwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere y’ibi, Donald Trump yari yabanje kugaragaza ko adashyigikiye ibiri gukorwa n’ubuyobozi bwa perezida Obama yitegura gusimbura, maze yihanganisha Israel ayisaba gukomera ayizeza ko itariki 20 Mutarama zenda kugera agatangira imirimo ye. Yanavuze ko itangiriro ry’iherezo ari amasezerano Iran iherutse kugirana mu 2015 na Amerika ifatanyije n’ibindi bihugu by’ibihangange birimo u Bwongereza, U Burusiya, u Bushinwa, U Bufaransa, u Budage ndetse na E.U.

Netanyahu nawe yahise amusubiza amushimira ku bucuti bwe no gushyigikira Israel adaciye ku ruhande.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com










