Tour du Rwanda: Abakinnyi bose bitabiriye irushanwa bagenewe agahimbazamusyi gashimishije

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’umuco na Siporo yageneye abakinnyi bose bitabiriye irushanwa rya “Tour du Rwanda” riheruka agahimbazamusyi kangana na Miliyoni zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda buri mukinnyi mu rwego rwo kubashimira ko bitwaye neza mu irushanwa.
Nyuma y’uko aba bakinnyi b’u Rwanda begukanye iri rushanwa ku nshuro ya 3 muri iki cyumweru Minisiteri y’umuco na Siporo yatumiye aba bakinnyi igirana ubusabane nabo ndetse inabagenera miliyoni 2 n’ibihumbi 300 buri mukinnyi mu rwego rwo kubashimira mu buryo bw’ibanga kuko babonye ubutumwa bugufi bubibamenyesha batari babizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuwa 20 Ukuboza 2016, nabwo mu Rwanda hashojwe irushanwa rya Tour du Rwanda aho umukinnyi ndayisenga Valens ari we wegukanye irushanwa.
Muri iki gikorwa cy’ubusabane cyari kiyobowe na Bayingana Aimable uyobora Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda ndetse na minisitiri Uwacu Julienne, Bayingana Aimable yasabye MINISPOC ko bafashwa mu kwitabira amasiganwa menshi akinirwa muri Afurika, ati “ Muri 2017 turifuza kuva ku mwanya wa gatanu muri Afurika tukaba aba gatatu, birasaba ko dusiganwa henshi hashoboka, dufashijwe na MINISPOC mu ngendo n’ibyangombwa dukenera twabigeraho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho ku ruhande rwa Minisiteri y’umuco na siporo, Minisitiri Julienne yasabye aba bakinnyi ko bagomba guhera kuri iyi ntsinzi bakubaka n’ibindi bikomeye byagirira imibegero yabo akamaro n’igihugu muri rusange.
U Rwanda rushobora kuzitabira andi marushanwa atandukanye mpuzamahanga mu mwaka wa 2017 harimo azaberamu misiri ndetse no muri Cameroun.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *