Willy Nyamitwe, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi akaba n’umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, yatangaje ko iperereza ryagarageje ko abari bagiye kumwica bari bishyuwe n’u Rwanda, mu gihe rwabihakanye ku ikubitiro rwivuye inyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nyamitwe yagize ati: “kuri uyu wa 28 Ukuboza, ukwezi kumwe umunsi ku munsi, ubwo narokaga ngiye kwicwa, iperereza ryagaragaje ko abo bagizi ba nabi bari bishyuwe n’u Rwanda”.
Uyu muyobozi mu Burundi wongeye kugaragaza amagambo ashinja u Rwanda, yanagaragaje uruhare rwe mu gushimira umupolisi wari uzwi ku izina rya Gasongo wamuringaga, kuva muri 2007, akaba yarishwe ubwo yaraswaga agerageza kurengera ubuzima bwa Nyamitwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo 2016, nibwo Nyamitwe bari bamwirengeje, nyuma y’amasaha make nibwo umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Nkurikiye Pierre yatangarije BBC ko nta wundi wihishe inyuma ya kiriya gitero utari u Rwanda ndetse anabigaragaza abicishije ku rukuta rwe rwa twitter.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana akaba yaranyomoje aya makuru, aganira na Ijwi rya Amerika avuga ko ibyatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi atari ibintu bitangaje kuko u Burundi bwakomeje gushaka kwinjiza u Rwanda mu bibazo byabwo ariko u Rwanda ntaho ruhuriye nabyo haba hafi cyangwa kure.
Lt Col Ngendahimana yagize ati: “Icyo nakubwira cyo nuko ayo makuru atari yo kuko icya mbere cyo nuko twamenye y’uko Willy Nyamitwe uwo nguwo yaba yageragejwe kwicwa mu ijoro ryakeye mu binyamakuru nk’uko namwe mwese mwambyumvise, hanyuma rero ibyaba bivugwa n’u Burundi ko ababa bari bagiye kumwica hari aho bahuriye n’u Rwanda ntabwo bitangaje cyane kuko ni ibihuha kurusha kuba amakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Indimi ebyiri mu kanwa ka Willy Nyamitwe
Nyuma y’iminsi mike arurokotse, nibwo Nyamitwe yatangaje ko abagerageje kumwivugana atari u Rwanda ahubwo ari abatorejwe mu Rwanda, aho yagize ati: “Umuvandimwe wa Pacifique Nininahazwe ari kumpindurira amagambo, navuze ko u Rwanda rutashatse kundasa mu buryo bweruye, byakozwe na bamwe mu Barundi batorejwe mu Rwanda”. Ubu akaba avuga ko abamurashe, bari bishyuwe n’u Rwanda.
Kuva imvururu zatangira mu Burundi umwaka ushize, u Burundi bwagiye bushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutekano muke uri muri icyo gihugu ndetse bunavuga ko abajya kugabayo ibitero batorezwa mu Rwanda, ku ruhande rwa leta y’u Rwanda ikabihakana yivuye inyuma, ko nta nyungu n’imwe u Rwanda rwakura mu bibazo u Burundi burimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


