Abahanga n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari gufasha ikigo cy’i Goma gishinzwe ubumenyi bw’ibirunga, OVG, gukurikiranira hafi imyitwarire ya Nyamuragira nyuma y’aho bitangajwe ko yaba iri hafi kuruka.
Ummuhanga mu by’ubumenyi bw’ibirunga, Dario Tedesco yabimenyesheje Radio Okapi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, uyu muryango ukaba wafashe iki cyemezo kugira ngo ufashe OVG mu mbogamizi ihura nazo mu gihe ikora ubugenzuzi ku birunga byegereye i Goma.
Usibye kuba abahanga ba MONUSCO bakwifatanya n’aba OVG muri ubu bugenzuzi, Tedesco yavuze ko uyu muryango utanga n’ibikoresho byo kwifashisha, kajugujugu zo kugeza aba bahanga hejuru ya Nyamuragira n’ingabo zirinda umutekano wabo bitewe n’uko aho iki kirunga kiri hadatekanye.
Tedesco yagize ati: “Urugero tujya kuri Nyiragongo, turemeza ko nta ruka rihari, n’ubwo hari imitingito. Ni ko biri kugenda no kuri Nyamuragira, aho bigoye cyane kuhagera, kuko ntiwahurira ni kure cyane, hari imitwe yitwaje intwaro, mbese byagora OVG. Kugira ngo tuhamare amasaha make cyangwa iminsi, twagiyeyo muri misiyo y’icyumweru hamwe n’abandi bahanga baturutse mu mahanga baje gufasha OVG, dushobora gukurikirana ibintu uko bigenda. Ubwo rero ingendo z’indege dukorerayo zidufasha gukurikirana ibi birunga bibiri, tugafata ibipimo byakabaye bitugora, byafatirwwa gusa kuri site (aho ibintu bibera).”
Tariki ya 17 Ugushyingo 2021 ni bwo OVG yatangaje ko Nyamuragira ishobora kuruka, gusa ivuga ko iri ruka rishobora kubera mo imbere. Gusa hari impungenge ko ibyitezwe bishobora guhinduka, ikirunga kikarukira inyuma, kigateza abaturage ibibazo nk’ibyo Nyiragongo yateje muri Gicurasi 2021 ubwo yarukaga.


