Umunyarwanda Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Guest House Kibuye, agiye gutangira kuburanishwa mu Bufaransa guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ugushyingo ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe mu 1994.
Uru rubanza biteganyijwe ko ruzamara ukwezi ruzasozwa ku itariki ya 23 Ukuboza 2021, rugiye gufungurwa nyuma y’imyaka 10 rutegurwa no gusubikwa inshuro ebyiri, ruzaba ari urwa gatatu rubereye mu Bufaransa rufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bitandukanye ariko n’imanza ebyiri zabanje mu 2014 na 2016 ahaburanishijwe ndetse hagakatirwa Pascal Simbikangwa, wahoze ari umusirikare mu bashinzwe kurinda Perezida Habyarimana ndetse n’abahoze ari ba burugumesitiri babiri, uru rwo rugiye kugaragaramo umuntu usanzwe utari ufite umwanya uwo ari wo wose mu butegetsi.
Nyuma y’imyaka 27, bibaye, uru rubanza rwitezweho kugaragaza umucyo ku ruhare Claude Muhayimana yagize hagati ya Mata na Nyakanga mu 1994 mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu burengerazuba bw’igihugu.
Uyu mugabo wahoze ari umushoferi wa Guest House Kibuye kuri ubu ufite imyaka 60, ashinjwa kuba yarafashije abicanyi abatwara ahantu bakoreraga ubwicanyi. Aramutse ahamwe n’icyaha nk’uko tubikesha RTL Info, ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
Mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye ni hamwe mu habereye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibihumbi n’ibihumbi byiciwe mu mashuri, insengero, hoteli, stade no ku dusozi dukikije Karongi, Gitwa na Bisesero.
Muri Kamena 2013 nibwo umuryango CPCR ukurikirana abagize uruhare muri jenoside bihishe mu Bufaransa, watanze ikirego kirega Muhayimana wakoreraga umujyi wa Rouen.
Mu Kuboza 2011, Claude Muhayimana yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, nyuma y’amezi macye Urukiko rw’Ubujurire rwa Rouen rwemera ko yohererezwa u Rwanda, icyemezo cyaje guteshwa agaciro n’Urukiko rusesa imanza ku itariki ya 11 Nyakanga 2012, ndetse cyongera gushimangirwa mu 2014.


