Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko yavuganye n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda kugira ngo bakemura ibibazo by’imfatashusho (caméras) n’ibyapa byo ku muhanda bimaze iminsi biteze impaka mu batwara ibinyabiziga.
Yabitangaje ubwo yatangaga ubutumwa kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 mu muhango wo gushimira abatanze umusoro neza mu 2020.
Abatwara ibinyabiziga bamaze iminsi batakamba, bavuga ko izi mfatashusho zahawe izina rya Sophia, zibandikira iyo barengeje umuvuduko w’ibilometero 40 ku isaha (40km/h) kandi ibyapa bigaragaza ko bagomba gutwarira ku utarenze 60km/h.
Mu gihe aba bavuga ko bacibwa amande kenshi barengana, Umuvugizi wa Polisi mu kiganiro yagiranye na TV1, yarabihakanye, avuga ko Sophia n’ibyapa bikorana neza.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko iki kibazo cyamugezeho. Ati: “Hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano. Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero ubanza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.”
Yakomeje avuga ko wagira ngo abashyizeho uyu muvuduko wa 40km/h bashakaga gutubura amafaranga. Ati: “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”
Perezida Kagame yavuze ko yavuganye n’abapolisi kugira ngo hashyirweho umuduko utari muke, ariko utari na mwinshi ku buryo wateza impanuka. Ati: “Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira balance.”
Amategeko y’umuhanda ariho ubu agenwa n’Iteka rya Perezida Nº 85/01 ryo ku wa 02/09/2009. Abasesenguzi bavuga ko imyaka 19 rimaze ari myinshi kuko hari byinshi byamaze guhinduka mu bikorwaremezo, byakabaye bihindura n’umuvuduko ugenderwaho.


